APR FC yanyagiye Musanze FC ibitego 3-0, ikomeza kuzamuka ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda no kugabanya umubare w’ibirarane ifite.
Uyu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa mbere wa Shampiyona y’u Rwanda wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 25 Ugushyingo 2026, kuri Kigali Pelé Stadium
Musanze FC ni yo yatangiye neza umukino igerageza kurema uburyo bwo gutsinda igitego harimo ishoti rikomeye ryatewe na Hakizimana Tity, umupira ukurwaho neza n’umunyezamu Hakizimana Adolphe awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.
Mu minota 15, iyi kipe yo mu Karere ka Musanze yakomeje gukina neza abarimo Mugiraneza Frodouard bagerageza uburyo bwo gutsinda butandukanye ariko ubwugarizi n’umunyezamu wa APR FC bakomeza kwihagararaho.
Mu minota 30, APR FC yakomeje gukorwa no kubona umupira ugana mu izamu dore ko abakinnyi batakazaga cyane imipira hagati mu kibuga.
Mu minota 40, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yinjiye mu mukino itangira kugerageza amahirwe yo gutsinda igitego harimo ishoti rikomeye ryatewe na Djibril Ouattara, umupira ukurwaho n’umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu, usanga Memel Dao agerageje gusubiza ubwugarizi bwa Musanze FC buritambika, umupira ujya muri koruneri itagize icyo itanga.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
APR FC yakomeje gukina neza mu igice cya kabiri bidatsinze ku munota wa 52 yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Hakim Kiwanuka ku mupira wari uvuye muri koruneri Dauda Yussif yateye.
Mu minota 60, iyi kipe y’Ingabo yakomeje gusatira ishaka igitego cya kabiri binyuze mu buryo bwabonwaga na Hakim Kiwanuka ariko akagorwa no kububyaza umusaruro.
Mu minota 70, APR FC yakomeje gusatira ishaka igitego cy’umutekano mu gihe Musanze FC yagorwaga no kumenera mu bwugarizi bwayo bwari buhagaze neza.
Ku munota wa 83, Umutoza wa APR FC yakoze impinduka William Mel Togui asimburwa na Rubuguza Jean Pierre.
Nyuma y’iminota itatu, izi mpinduka zahise zitanga umusaruro kuko Rubuguza Jean Pierre yatsindiye APR FC igitego cya kabiri ku mupira wananiwe gukurwaho n’ubwagarizi bwa Musanze FC.
Ku munota wa 90+3, Kapiteni wa APR FC, Cheikh Djibril Ouattara, yatsinze igitego cya gatatu ku mupira yatereye mu rubuga rw’amahina, uruhukira mu rushundura.
Umukino warangiye APR FC inyagiye Musanze FC ibitego 3-0, yicuma ku rutonde rwa Shampiyona ifata umwanya wa 10 nyuma yo kugira amanota 11 mu mikino itanu mu gihe Musanze FC ari iya 11 n’amanota icyenda.

















Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE