RDC yahamagaje Ambasaderi wa Uganda kubera ubutumwa bwa Gen Muhoozi

RDC yahamagaje Ambasaderi wa Uganda kubera ubutumwa bwa Gen Muhoozi

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yahamagaje Ambasaderi wa Uganda muri icyo gihugu kugira ngo imusabe ibisobanuro ku butumwa buherutse gutangazwa na Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, ku rubuga rwa X.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane Mpuzamahanga, Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa na Diaspora muri RDC, ryashyizwe ahagaragara ku wa 24 Ugushyingo 2026, rivuga ko Ambasaderi wa Uganda yahamagajwe kubera ubwo butumwa bivugwa ko bwateje impagarara mu rugendo rwa Politiki.

Leta ya RDC yafashe iki cyemezo nyuma y’uko ubutumwa buherutse gushyirwa kuri X na Gen Muhoozi Kainerugaba, bufashwe nk’uburimo amagambo akomeye kandi ateje impagarara ku mutekano n’intambara biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Mu butumwa bwe, Gen Muhoozi yavuze ko Uganda idashyigikiye ko muri Congo hakoresha abacanshuro b’Abanyaburayi, anavuga ko yemera ko umutwe wa FRN wafata agace ka Walikale, muri Kivu ya Ruguru.

Nanone kandi mu bundi butumwa bwo ku wa 24 Ugushyingo 2026, Gen Muhoozi yavuze ko yategetse ingabo za Uganda kwinjira mu bice by’uburasirazuba bwa Congo no gufata ibice bimwe na bimwe, avuga ko ari igisubizo ku bitero byibasira abaturage b’inzirakarengane.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC yavuze ko ayo magambo akomeye kandi yateje ikibazo gikomeye mu itangazamakuru, anagaragaza ko habayeho kubura ubushishozi bukwiye kuranga umubano hagati y’ibihugu byombi bifite ubusugire bwabyo.

Mu biganiro byahuje uruhande rwa Congo n’uhagarariye Uganda, RDC yagaragaje ko itemera ibyo Gen. Muhoozi yatangaje, isaba inzego za Uganda gutanga ibisobanuro bisobanutse kuri ubwo butumwa.

RDC kandi yibukije ko ibihugu bigomba kubahana, kubahiriza ubusugire bwabyo n’imipaka yabyo, kuko ari amahame shingiro agenga umubano wa dipolomasi kandi adakwiye kurengwaho, n’iyo byaba bikorewe ku mbuga nkoranyambaga.

Guverinoma ya RDC yasabye Uganda gusobanura ku mugaragaro aho ihagaze kuri ayo magambo, ikanagira icyo ikora kugira ngo ibintu nk’ibyo bitazongera kubaho.

Mu gihe RDC ivuga ko ikomeje gushyigikira kubungabunga amahoro n’umutekano mu Karere, yashimangiye ko itazemera ko icyubahiro cyayo n’inzego zayo bisuzugurwa cyangwa ngo habeho kuyishotora no kwivanga mu bibazo byayo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. USA: Rurageretse hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Huawei y’u Bushinwa 25 Ugushyingo 2026 Saa 19:11
  2. Raheem Sterling yakatiwe igifungo cy’umwaka gisubitswe amezi 18 25 Ugushyingo 2026 Saa 18:47
  3. Inganda 3 z’icyayi cy’u Rwanda zahawe ibyangombwa byo kutangiza ikirere 25 Ugushyingo 2026 Saa 17:23
  4. Miss Mwiseneza Josiane yabonye A0 muri Marketing 25 Ugushyingo 2026 Saa 16:02
  5. Babu yashimiye Kivumbi King wamukuye muri koma akoresheje isengesho 25 Ugushyingo 2026 Saa 14:38