Umuhanzi King Saha avuga ko atakorana indirimbo n’abahanzi bo muri Nigeria, abashinja kwikunda no kudashyira imbere ubufatanye, agaragaza ko aho gukorana nabo yifuza gukorana na mugenzi we wo muri Uganda.
King Saha yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’imwe muri televiziyo yo muri Uganda, ku mugoroba w’itariki 08 Ugushyingo 2026, avuga ko nta mpamvu abona yatuma akorana n’abahanzi bo muri Nigeria, ashingiye ku myitwarire yabo irangwa no kwikunda.
Yagize ati: “Sinumva impamvu nakorana n’abahanzi bo muri Nigeria, Sinzanabikora na rimwe. Mu by’ukuri barikunda, kandi nahitamo gukorana n’abahanzi bagenzi banjye bo muri Uganda kurusha gukorana na bo.”
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko ari gutekereza gukorana indirimbo na Acidic Vokoz ugitangira kwishakisha mu muziki wa Uganda, mu rwego rwo gushimangira ubufatanye no guteza imbere imikoranire y’abahanzi bo mu gihugu cye.
Si ubwa mbere abahanzi bo muri Nigeria bashinjwa kwikunda mu mikoranire n’abo mu bindi bihugu, kuko ku wa 23 Gicurasi 2019, umuhanzikazi Winnie Nwagi wo muri Uganda na we yari yagaragaje kutishimira uko bakorana n’abahanzi bo muri Nigeria. Yavuze ko abahanzi bo muri Uganda bakunze gushora amafaranga menshi mu mikoranire n’abo muri Nigeria, ariko indirimbo zimaze kujya hanze abo bakoranye ntibazifashe mu kuzamamaza.
Mansur Ssemanda, uzwi nka King Saha, ni umuhanzi w’Umunya-Uganda wavukiye i Entebbe. Yatangiye urugendo rw’umuziki mu buryo bw’umwuga mu 2011, aho yigeze no kuba umuririmbyi uririmbira inyuma y’umuhanzi Jose Chameleone mu itsinda rya Leone Island. Mu 2014 yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo Mulirwana, n’izindi zirimo Mpa Love, Biri Biri, Gundeze, Zakayo, Ebiseera, Very Well na Mwana Gwe.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE