Indonesia: Umuntu umwe yahitanywe n’impanuka y’indege

Indonesia: Umuntu umwe yahitanywe n’impanuka y’indege

Umuntu umwe yahitanywe n’impanuka y’indege yo mu bwoko bwa kajugujugu nyuma y’uko ihanutse ikagwa mu mugezi wa Barito, mu Karere ka Barito Kuala mu Ntara y’Amajyepfo ya Kalimantan muri Indonesia.

Iyo ndege yakoze impanuka ku wa 08 Ugushyingo 2026, ubwo yari mu butumwa bwo kuzimya inkongi y’umuriro yibasiye amashyamba yo muri iyo Ntara, ikaba yari itwaye abantu batatu ariko umwe muri bo ni we wahasize ubuzima mu gihe abandi bajyanwe mu bitaro.

 Ikigo cya Indonesia gishinzwe guhangana n’ibiza cyatangaje ko iperereza ku cyateye iyo mpanuka rikomeje ndetse ko ibikorwa byo kuzimya inkongi zibasiye amashyamba nabyo bigikomeje.

Mu mezi ashize, uduce dutandukanye twa Indonesia twibasiwe n’inkongi y’umuriro yibasiye amashyamba n’ibishanga yatewe n’ibihe by’mpeshyi n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Iyi mpanuka ibaye nyuma y’iminsi mike indi kajugujugu iguye mu Ntara ya Kalimantan yo Hagati, na yo yari mu bikorwa byo kuzimya inkongi y’umuriro, yahitanye abantu batatu bose bari bayirimo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. King Saha ashinja abahanzi bo muri Nigeria kwikunda 9 Ugushyingo 2026 Saa 12:20
  2. Mugisha Bonheur, Mugisha Gilbert na Leroy-Jacques basanze abandi mu mwiherero 9 Ugushyingo 2026 Saa 11:41
  3. Perezida Trump yishongoye kuri Perezida w’u Butaliyani wamusabye ifoto 9 Ugushyingo 2026 Saa 11:30
  4. Bill Ruzima aryohewe n’agakiza avuga ko ibyaha biryoha biryana 9 Ugushyingo 2026 Saa 11:15
  5. Hakim Kiwanuka yongereye amasezerano muri APR FC 8 Ugushyingo 2026 Saa 19:59