Mugisha Bonheur, Mugisha Gilbert na Leroy-Jacques basanze abandi mu mwiherero

Mugisha Bonheur, Mugisha Gilbert na Leroy-Jacques basanze abandi mu mwiherero

Mugisha Bonheur wa Al Hazem, Mugisha Gilbert wa Jwaneng Galaxy FC na Leroy-Jacques Mickels wa Waldhof Mannheim basanze abandi mu mwiherero, aho bari kwitegura imikino ibiri Amavubi y’u Rwanda azahuramo na Mali mu gushaka itike ya CAN 2027.

Aba bakinnyi bose bageze i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Ugushyingo 2026, bahita berekeza mu mwiherero uri kubera kuri FERWAFA Accommodation Facility, aho bari gukorera imyitozo.

Biyongereye ku bandi bakinnyi bakina hanze barimo Ntwari Fiacre, Imanishimwe Emmanuel na Ruboneka Jean Bosco bamaze kugera mu mwiherero.

Kugeza ubu Itsinda K, riyobowe n’u Rwanda n’amanota atandatu inganya na Mali ikurikiyeho mu gihe Liberia na Cape Vert nta nota bafite.

Umukino ubanza uzabera i Bamako muri Mali, tariki ya 13 Ugushyingo; nyuma y’iminsi ine, u Rwanda ruzakira umukino w’umunsi wa kane uzabera muri Sitade Amahoro ku wa 17 Ugushyingo 2026.

Leroy-Jacques Mickels yitezweho gufasha Amavubi kwitwara neza imbere ya Mali
Mugisha Bonheur yageze mu mwiherero w’Amavubi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Indonesia: Umuntu umwe yahitanywe n’impanuka y’indege 9 Ugushyingo 2026 Saa 12:00
  2. Perezida Trump yishongoye kuri Perezida w’u Butaliyani wamusabye ifoto 9 Ugushyingo 2026 Saa 11:30
  3. Bill Ruzima aryohewe n’agakiza avuga ko ibyaha biryoha biryana 9 Ugushyingo 2026 Saa 11:15
  4. Hakim Kiwanuka yongereye amasezerano muri APR FC 8 Ugushyingo 2026 Saa 19:59
  5. Lucas Chevalier ukinira PSG yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali 8 Ugushyingo 2026 Saa 15:47