Perezida Kagame yitabiriye itangizwa rya CHOGM 2026

Perezida Kagame yitabiriye itangizwa rya CHOGM 2026

Perezida Paul Kagame yifatanyije na Minisitiri w’Intebe wa Antigua na Barbuda, Gaston Browne, Umwami Charles III w’u Bwongereza, Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ndetse n’abandi banyacyubahiro, mu gufungura ku mugaragaro Inama ya 28 ihuza ibihugu bihuriye mu Muryango wa Commonwealth.

Iyi nama yabereye mu nzu mberabyombi ya National Performing Arts Centre iherereye mu Mujyi wa St. John’s ku wa 3 Ugushyingo 2026. 

Mu bandi bayitabiriye harimo Umwamikazi Camilla n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Shirley Ayorkor Botchwey.

Ibiganiro byayo byibanze ku buryo ibihugu bigize Commonwealth byarushaho gukorana n’abafatanyabikorwa babyo mu guteza imbere ubucuruzi hagati yabyo no kongera ishoramari rifite uruhare rufatika mu iterambere ry’ubukungu.

Commonwealth igizwe n’ibihugu 56, birimo u Rwanda rwayinjiyemo mu 2009. U Rwanda rwakiriye CHOGM mu 2022, ubwo Perezida Kagame yahabwaga inshingano zo kuyobora uyu Muryango kugeza mu Ukwakira 2024.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC na Gasogi United zaguye miswi (Amafoto) 3 Ugushyingo 2026 Saa 21:58
  2. Trócaire yiyemeje umusanzu mu gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro 3 Ugushyingo 2026 Saa 21:56
  3. Umusaruro wo guca ibyuma ku mutekano mu Mujyi wa Kigali 3 Ugushyingo 2026 Saa 18:15
  4. P’Didy yagabanyirijwe igihe yari kuzafungwa 3 Ugushyingo 2026 Saa 16:51
  5. Abagenzuzi bize bitezweho kubaka ubugenzuzi bufite ireme mu Rwanda 3 Ugushyingo 2026 Saa 16:37