Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame avuga ko igihe kigeze kugira ngo ibihugu bishyire imbaraga mu bikorwa by’ishoramari, kuko ari byo bizafasha urubyiruko kubona akazi, no kwiyungura ubumenyi, icyakora ngo icy’ingenzi ni uguhindura imyumvire bagatinyuka gushora imari.
Ibyo Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu Mujyi wa St. John’s muri Antigua and Barbuda, mu kiganiro cyamuhuje na Minisitiri w’Intebe w’icyirwa cya Samoa n’abandi bayobozi, ni Nyuma yo gutangiza ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga ihuriwemo n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), izwi nka CHOGM, yatangiye kuva ku wa 1 kugeza ku wa 4 Ugushyingo 2026.
Mu butumwa yagejeje kuri abo bayobozi, Perezida Kagame yibukije abahagarariye ibihugu bitandukanye ko ishoramari ry’ibanze ku rubyiruko riri mu bizatuma urubyiruko rwa Afurika rwunguka ubumenyi buzatuma bakora bagaca ukubiri n’ubushomeri.
Ati: “Igisabwa guhinduka gusa ni imyumvire ijyanye no gutinyuka gushora imari usanga mu bihugu bimwe bikiri mu nzira y’amajyambere, aho abantu baba bitana ba mwana ngo hari ikiguzi kinini cy’ishoramari mu gace k‘Amajyepfo kuruta agace k’Amajyaruguru. Iyo myumvire ikwiye guhinduka si ko bimeze, kuko ikiguzi cy’ishoramari [RISK] ntaho itaba. Icy’ingenzi ni gukangurira abantu guteza imbere ubufatanye, no guhindura imyumvire, ahubwo abantu bagatinyuka gushora imari bakanamenya uburyo bwo gukorana no guhuza ubushobozi mu rwego rw’imari kuko bigabanya igihombo gishobora kuvuka mu gikorwa cy’ishoramari mu bihugu bitandukanye.”
Minisitiri w’Intebe wungurije wa Samoa, Mulipora Anarosa Ale Molio’o, mu kiganiro cye yibanze ku buryo ibihugu biri mu Muryango wa Commonwealth byarushaho kubyaza umusaruro ubushobozi bifite, hagamijwe kubaka ahazaza heza h’abaturage babyo.
Iyo Nama Mpuzamahanga ya CHOGM ibaye ku nshuro ya 28, yahurije hamwe Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma 30, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Kwihutisha ubufatanye n’ishoramari bigamije kubaka Commonwealth iteye imbere.”
Perezida Kagame yitabiriye iyi nama ari kumwe n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Intebe wa Antigua and Barbuda, Gaston Browne ari na we wakiriye iyi nama, Umwami Charles III w’u Bwongereza n’Umwamikazi Camilla, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Shirley Ayorkor Botchwey.
Mu bandi bayonozi bitabiriye CHOGM harimo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, Abaminisitiri, abahagarariye urwego rw’abikorera, imiryango itari iya Leta, Sosiyete Sivile ndetse n’urubyiruko.
Muri iyo nama ya CHOGM 2026 abayobozi baraganira ku buryo ibihugu bigize Commonwealth byarushaho gukorana n’abafatanyabikorwa babyo mu guteza imbere ubucuruzi hagati yabyo no kongera ishoramari rifite uruhare rufatika mu iterambere ry’ubukungu.
Biteganyijwe ko hazaba ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru, amahuriro atandukanye, umwiherero w’abayobozi ndetse n’ibiganiro bazagirana n’abahagarariye urwego rw’abikorera.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE