RDB yasabye abatetsi b’umwuga kuwunoza mu guhesha ishema u Rwanda

RDB yasabye abatetsi b’umwuga kuwunoza mu guhesha ishema u Rwanda

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwasabye abatetsi b’umwuga kurangwa na serivisi nziza, ubunyamwuga n’ubwitange mu kazi, kugira ngo baheshe ishema u Rwanda haba imbere mu gihugu no mu mahanga.

Ibi byagarutsweho mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo ishuri rya Esther’s Aid ryahaga impamyabushobozi abanyeshuri barangije amasomo y’umwuga wo guteka.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwakira abantu muri RDB, Nkusi Ferry Karenzi, yasabye abarangije amasomo kumva ko umwuga wo kwakira abantu urenze gutanga amafunguro n’aho kurara, ahubwo ugamije gutuma umushyitsi yumva yisanga nk’uri iwe.

Yagize ati: “Iyo tuvuze kwakira abantu neza (Hospitality), ntibivuze gusa gutanga aho abantu barara n’ibyo kurya. Birenze ibyo. Ni ugutuma umuntu yumva ameze nk’uri iwe, nubwo yaba ari kure y’iwabo.”

Yakomeje abasaba kuzakorana ubuhanga n’ubwitange, kuko aho bazajya gukorera hose bazaba bahagarariye ishuri bize ndetse n’igihugu.

Ati: “Muzaba muhagarariye Esther’s Aid, muzaba munahagarariye igihugu mu gihe muzaba mugiye gukorera mu bihugu bitandukanye ku Isi. Isura uzasiga aho uzakora izaba igaragaza uwo uri we ku giti cyawe, ariko izaba inagaragaza igihugu uhagarariye.”

Yatanze urugero rw’abazajya gukorera i Dubai, mu Bwongereza, muri Afurika y’Epfo n’ahandi ku Isi, abasaba kuzirikana ko nubwo bazaba bahagarariye ibigo bakorera, baba banahagarariye u Rwanda.

Ati: “Ugomba kumenya ko uba uhetse ibendera ry’igihugu cyawe. Ntukibwire ko iyo ukoze ikintu cyiza cyangwa kibi uba ugikoreye ku nyungu cyangwa igihombo cyawe gusa. Uba unagaragaje isura y’igihugu cyawe.”

Yabasabye kandi gukunda umwuga bahisemo, kuwukorana ishyaka no kurangwa n’isuku aho bakorera, bubahiriza ihame rigira riti: ‘Clean as you work, clean as you go’, risobanura ko umuntu agomba gusukura aho akorera uko agenda akora.

Yashimangiye ko abatetsi bagomba kwita ku buryo amafunguro bategura aba aryoshye kandi agaragaza ubuhanga bwabo, bakagira ubwitange ndetse bakamenya gukorera hamwe.

Yavuze ko mu rwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo, nta muntu ushobora gukora wenyine ngo agere ku musaruro mwiza, kuko amashami atandukanye agomba gukorana kugira ngo abashyitsi bahabwe serivisi nziza.

Yatanze urugero rw’umukozi ukorera mu gikoni cya hoteli, avuga ko agomba gukorana n’abo mu ishami rishinzwe ibyumba ndetse n’andi mashami kugira ngo abashyitsi bakirwe neza kandi bahabwe serivisi inoze. Yabasabye kandi kujya bubahiriza igihe mu kazi kabo.

Umuyobozi Mukuru w’ishuri rya Esther’s Aid, Claire Effiong, yavuze ko mu mahugurwa ahabwa abatetsi b’umwuga bibanda no kubatoza gutegura indyo zifasha kurwanya igwingira mu bana.

Yavuze ko ibikorwa by’iri shuri byafashije abanyeshuri kumenya guteka kinyamwuga, bityo bakaba bafatanya na Leta mu gukangurira Abanyarwanda kurya indyo yuzuye no kunoza imirire y’abana kugira ngo birinde igwingira.

Yagize ati: “Tubigisha gukora kinyamwuga bateka neza kuko tuzi ko Guverinoma iganganye n’ikibazo cy’igwingira mu bana bato.

“Twiyemeje gukorana na Guverinoma mu kubitoza abanyeshuri kuko kenshi abantu bitabira ibirori bitandukanye ariko ugasanga ibintu bakora ni bimwe. Twari tugombye kuzana ibintu bifasha abagore, cyane cyane abo mu byaro, tukabahugura uko bategura amafunguro.”

Yavuze ko batangiriye ku bantu 100, nyuma bakomeza guhugura abandi barimo n’urubyiruko. Yongeyeho ko abitabira ayo mahugurwa batishyuzwa amafaranga, ahubwo basabwa kuzana ibikoresho bazakoresha mu gihe cy’amahugurwa.

Effiong yasabye abarangije ayo mahugurwa kuba abajyanama mu bijyanye n’imirire, bakageza ubumenyi bahawe ku bandi.

Ati: “Bagomba kwiga na bo bakigisha abandi kandi burya kugaburira umwana indyo yuzuye ntabwo bisaba amafaranga menshi. Muhe igi rimwe buri munsi nibura mu byumweru bibiri.”

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), Agaba Bissengo, yavuze ko u Rwanda rushyigikiye inyigisho z’imyuga n’ubumenyingiro zijyanye no guteka, kuko zifasha mu iterambere ry’igihugu n’abazikora.

Yagize ati: “Ibi bintu bifite agaciro gakomeye cyane, iri shuri rifasha urubyiruko kwiyubaka, ndetse n’abagore kumenya gutegura amafunguro kugira ngo barusheho gukura neza.”

Yavuze ko u Rwanda ruzakomeza guteza imbere umwuga wo guteka binyuze mu kuwutangira amahugurwa, aho abawurangiza bazajya bafashwa kubona amahirwe yo guhuzwa n’isoko ry’umurimo.

Kugeza ubu, abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda, harimo n’umwuga wo guteka, basaga 12 000. RTB ivuga ko buri wese yemerewe kwiga iyi myuga kandi ko imyanya ihari ku bifuza kuyigana.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RTB Bisengo Agaba yashimangiye ko kwiga umwuga wo guteka ari isoko y’iterambere
Abize guteka kinyamwuga barasabwa gutanga serivisi nziza zihesha ishema u Rwanda
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. AI yifashishwa mu gutunganya muzika mu mboni z’abawukora n’abakunzi bawo 2 Ugushyingo 2026 Saa 13:47
  2. Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda miliyari 16,4 Frw mu minsi 5 2 Ugushyingo 2026 Saa 12:59
  3. Sobanukirwa ibimenyetso byo gucura k’umugore 2 Ugushyingo 2026 Saa 12:16
  4. Indirimbo InshaAllah ya The Ben yajuje miliyoni 10 z’abayirebye kuri YouTube 2 Ugushyingo 2026 Saa 12:15
  5. USA:  Impanuka y’indege yahitanye abantu icyenda 2 Ugushyingo 2026 Saa 11:57