Perezida Kagame yitabiriye inama ya CHOGM 2026 muri Antigua na Barbuda 

Perezida Kagame yitabiriye inama ya CHOGM 2026 muri Antigua na Barbuda 

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze mu mujyi wa St. John’s muri Antigua na Barbuda, aho yitabiriye inama ya 28 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza ku Isi (Commonwealth), izwi nka CHOGM 2026.

Iyi nama yahuje abakuru b’ibihugu na za guverinoma bagera kuri 30, barimo Umwami Charles III n’Umwamikazi Camilla b’u Bwongereza, Minisitiri w’Intebe wa Antigua na Barbuda, Gaston Browne, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Shirley Ayorkor Botchwey.

Insanganyamatsiko y’iyi nama igira iti: “Kwihutisha ubufatanye n’ishoramari hagamijwe ko Commonwealth itera imbere.”

Abayobozi bitabiriye iyi nama baraganira ku buryo ibihugu bigize Commonwealth byarushaho guteza imbere ubucuruzi hagati yabyo, gukurura ishoramari rifite akamaro no gushimangira ubufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Mu bikorwa biteganyijwe, Perezida Kagame aritabira ikiganiro mpaka cyo ku rwego rwo hejuru, ahuriremo na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness, ndetse na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Samoa, Mulipola Anarosa Ale Molioʻo.

Iki kiganiro kiribanda ku buryo Commonwealth yakoresha ubushobozi bwayo bwose mu kubaka ejo hazaza heza h’abaturage bayo.

Perezida Kagame kandi aritabira umuhango wo gutangiza ku mugaragaro inama ya CHOGM 2026, ndetse ku mugoroba wo ku Cyumweru akaba yitabiriye umuhango w’akarasisi ka gisirikare wo kwizihiza imyaka 45 Antigua na Barbuda imaze ibonye ubwigenge.

Iyi nama ni urubuga abayobozi b’ibihugu bigize Commonwealth bahuriramo bagasuzumira hamwe amahirwe y’ubucuruzi, ishoramari n’ubufatanye mu iterambere.

Perezida Kagame yitabiriye iyi nama ya CHOGM 2026, nyuma y’uko u Rwanda ruyoboye Umuryango wa Commonwealth mu gihe cy’imyaka ibiri, kuva muri Kamena 2022 kugeza mu Ukwakira 2024, ari ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wayo (Chair-in-Office).

Uwo mwanya Perezida Kagame yawugiyeho mu nama ya CHOGM 2022 yabereye i Kigali, asimbuye Boris Johnson wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

U Rwanda rwakiriye inama ya 26 ya CHOGM kuva ku wa 20 kugeza ku wa 25 Kamena 2022. Iyi nama yahuje abakuru b’ibihugu na Guverinoma baturutse mu bihugu bigize uyu muryango, baganira ku bufatanye, iterambere rirambye, guhanga udushya n’ibindi bibazo byari byugarije Isi.

Kwakira iyi nama byanagaragaje ubushobozi bw’u Rwanda mu kwakira inama mpuzamahanga n’amahuriro ahuza abayobozi bo ku rwego rwo hejuru.

Kwaguka kwa Commonwealth

Mu bindi byaranze CHOGM 2022, ni uko ibihugu bya Gabon na Togo byemejwe nk’abanyamuryango bashya ba Commonwealth, biba ibihugu bya 55 na 56 byari biyigize icyo gihe.

Ibi bihugu byombi byari bisanzwe bikoresha Igifaransa nk’ururimi rw’ingenzi, byiyongereye ku muryango wari usanzwe ugizwe n’ibihugu bitandukanye byo muri Afurika, Aziya, u Burayi, Karayibe na Pasifika.

Perezida Kagame yasoje inshingano ze zo kuyobora Commonwealth mu nama ya CHOGM 2024 yabereye i Apia muri Samoa, kuva ku wa 21 kugeza ku wa 26 Ukwakira 2024.

Muri iyo nama, yashimiye ibihugu bigize uyu muryango ku bufatanye byagaragaje mu gihe u Rwanda rwari rubiyoboye, anashimira Minisitiri w’Intebe wa Samoa, Fiamē Naomi Mata’afa, wamusimbuye kuri uwo mwanya.

Perezida Kagame yavuze ko byari iby’agaciro gakomeye ku Rwanda kuyobora Commonwealth mu myaka ibiri, anagaragaza ko igihugu cyiteguye gukomeza gushyigikira Samoa mu nshingano nshya yari ihawe.

Perezida Kagame yitabiriye gukurikirana akarasisi ka gisirikare mu kwizihiza isabukuru ya 45 y’ubwigenge bwa Antigua Barbuda
Mu kwizihiza imyaka 45 y’ubwigenge bwa Antigua and Barbuda, hakozwe akarasisi kaberye ijisho
Abaturage bo muri iki gihugu cyakiriye CHOGM 2026 baranzwe n’umunezero wo kwizihiza iyi sabukuru
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. USA:  Impanuka y’indege yahitanye abantu icyenda 2 Ugushyingo 2026 Saa 11:57
  2. Kimi Antonelli yegukanye Formula One ya 2026 yandika amateka mashya 2 Ugushyingo 2026 Saa 08:10
  3. Amavubi yahamagaye abakinnyi bazakina na Mali mu gushaka itike ya CAN 2027 1 Ugushyingo 2026 Saa 22:24
  4. Junior Kameni yafashije Rayon Sports gutsinda Marine FC 1 Ugushyingo 2026 Saa 19:45
  5. Sobanukirwa byinshi kuri ‘Formula 1’ (F1) n’ikibuga cyayo kizubakwa mu Bugesera 1 Ugushyingo 2026 Saa 09:32