Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy – RPA), Colonel (Rtd) Jill Rutaremara asanga ubufatanye n’imikoranire hagati y’abasirikare, abapolisi n’abasivili ari ingenzi mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu no kunoza ibikorwa byo kubungabunga amahoro.
Yabigarutseho kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2026, ubwo yafunguraga amahugurwa yahuje abantu abagera kuri 28 barimo abasirikare, abapolisi n’abasivili, agamije kongerera ubushobozi abakozi b’izo nzego mu gushyira mu bikorwa amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu. Amahugurwa abera mu Ishuri Rikuru ry’Amahoro ry’u Rwanda, riherereye mu Karere ka Musanze, azamara iminsi itanu, akazasozwa ku wa 6 Ugushyingo 2026.
Ni icyiciro cya gatatu cy’aya mahugurwa, cyateguwe ku bufatanye bwa RPA, Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF).
Intego ni ukongerera abitabiriye ubumenyi n’ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa Amategeko Mpuzamahanga Agenga Uburenganzira bwa Muntu, Amategeko Mpuzamahanga Agenga Intambara n’amahame arengera abana, haba mu bikorwa byo kubungabunga amahoro no mu nshingano zabo za buri munsi.
Colonel (Rtd) Jill Rutaremara yavuze ko kubahiriza uburenganzira bwa muntu ari inshingano ihuriweho n’abasirikare, abapolisi n’abasivili, bityo ko buri cyiciro gikwiye gukorana n’ikindi kugira ngo ibikorwa byo kubungabunga amahoro bigerweho neza.
Yagize ati: “Kugira ngo ibi byiciro bitatu bikore neza kandi bisohoze inshingano zabyo, ni ngombwa gushimangira imikoranire, ubufatanye, guhanahana amakuru no kuzuzanya hagati yabyo.”
Yasobanuye ko kubaha agaciro ka muntu no gufata abantu mu buryo buboneye bigomba kuba umusingi w’igenamigambi n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa byose byo kubungabunga amahoro.
Ibi bijyana no kuba abashinzwe umutekano bagomba kurinda ubuzima bw’abaturage, ariko bakirinda ko mu kurangiza inshingano zabo bahungabanya uburenganzira bw’abo bashinzwe kurinda.
Lieutenant Colonel Umuhoza Marie Chantal, wo mu Ngabo z’u Rwanda, avuga ko aya mahugurwa azamufasha kurushaho gusobanukirwa uko uburenganzira bwa muntu bugomba kubahirizwa mu kazi kabo, cyane cyane igihe bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bindi bihugu.
Yagize ati: “Ingabo z’u Rwanda zikora ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye. Iyo tugeze mu gihugu tugiye gukoreramo, tugomba kubahiriza uburenganzira bw’abaturage baho kuko ari uburenganzira buri muntu wese avukana. Aya mahugurwa azatwongerera ubumenyi dusanganywe, adufashe kumenya uko ubwo burenganzira burindwa mu bihe bitandukanye, haba mu ntambara cyangwa mu gihe cy’amahoro.”
Avuga ko ubwo bumenyi ari ingenzi kugira ngo abashinzwe umutekano badakora inshingano zabo gusa, ahubwo banazikore bubahiriza agaciro n’uburenganzira by’abo bashinzwe kurinda.
Kizito Jean Pierre, umukozi muri Minisiteri y’Ubutabera, na we avuga ko amahugurwa nk’aya ari ingenzi mu gukomeza kubaka ubushobozi bw’inzego zitandukanye mu gukumira ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu.
Yagize ati: “Uburenganzira bwa muntu bugomba kubahirizwa haba mu bihe by’umutekano muke cyangwa mu bihe by’amahoro. Aya mahugurwa azadufasha kongera ubumenyi kugira ngo dukomeze kubahiriza ubwo burenganzira no gukumira icyabuhungabanya. Kuba twese duhurijwe hamwe, abasivili, abasirikare n’abapolisi, bizadufasha kurushaho kuzuzanya mu kurangiza inshingano zacu.”
Akomeza avuga ko guhugura inzego zitandukanye bidakwiye gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko hari icyuho gihari, ahubwo ko ari uburyo bwo gukomeza gukumira ibibazo bitarabaho no kunoza imikorere.
Yagize ati: “Ntabwo kuba duhabwa aya mahugurwa bivuze ko mu Rwanda hari icyuho mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Ni uburyo bwo gukomeza kubaka ubushobozi no gukumira ko ihohoterwa ryabaho, kuko kwigisha no kongera ubumenyi ari ibintu bigomba guhozaho.”
Umujyanama Mukuru ku burenganzira bwa Muntu w’Umuhuzabikorwa wa Loni mu Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, Michael Ngabirano, yavuze ko kubahiriza uburenganzira bwa muntu bitagomba gufatwa nk’inzitizi ku mutekano, ahubwo ko ari byo biwubakira.
Yagize ati: “Uburenganzira bwa muntu si inzitizi ku bikorwa by’umutekano bigamije kugera ku musaruro mwiza. Ahubwo ni umusingi w’iyemerwa ry’ibikorwa by’umutekano, icyizere abaturage babigirira n’amahoro arambye.”
Yagaragaje ko mu bihe by’umutekano muke, kwimurwa kw’abaturage, amakimbirane, ibyaha by’imitwe yishyize hamwe n’andi mimerere igoye, abashinzwe umutekano bashobora guhura n’ibyemezo bikomeye. Icyakora, ibyo ntibibakuriraho inshingano zo kubahiriza amategeko.
Yibukije ko gukoresha ingufu bitagomba kuba igisubizo cya mbere, ahubwo ko bigomba gukorwa ari uko bikenewe, mu rugero rukwiye kandi hubahirizwa amategeko, hagamijwe kugabanya ingaruka no kurengera ubuzima.
Yagize ati: “Mu gihe gukoresha ingufu bibaye ngombwa, abashinzwe umutekano bagomba kugabanya ibyangiza no kurengera ubuzima bw’abantu.”
Yongeyeho ko kurengera abana, abafite ubumuga, abafunzwe n’abandi bashobora guhura n’ihohoterwa ryihariye bisaba kwitabwaho by’umwihariko. Umwana uhuye n’abashinzwe umutekano agomba kubanza gufatwa nk’umwana, ibyemezo bimufatirwa bigashingira ku nyungu ze zisumbuye izindi.
Ngabirano yanagaragaje ko gushyira mu bikorwa ibyifuzo u Rwanda rwahawe mu isuzuma rya kane ry’uburenganzira bwa muntu ku rwego rw’Umuryango w’Abibumbye, ryabaye muri Mutarama 2026, bisaba ko amahame mpuzamahanga ahinduka ibikorwa bifatika mu mikorere y’inzego.
Yavuze ko gukumira iyicarubozo, ifungwa rinyuranyije n’amategeko, kurengera abana no gukurikirana ibirego by’ihohoterwa bisaba abakozi bahuguwe, amabwiriza asobanutse, ubugenzuzi n’uburyo bwo kuryozwa amakosa.
Ibi bigaragaza ko kubahiriza uburenganzira bwa muntu bidatangirira mu nyandiko z’amategeko gusa, ahubwo bigaragarira mu myitwarire ya buri munsi: uko umuntu afatwa, uko afungwa, uko iperereza rikorwa n’uko ububasha bw’inzego z’umutekano bukoreshwa.
Umutekano urambye ntupimirwa gusa ku kuba nta makimbirane ahari, ahubwo no ku kuba ubuzima, agaciro n’uburenganzira bwa buri muntu birindwa. Ni yo mpamvu ubufatanye bw’inzego, ubumenyi n’imyitwarire iboneye by’abashinzwe umutekano ari ingenzi mu kubaka icyizere cy’abaturage no gukomeza amahoro.











Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE