Ese koko abashakanye bataramarana imyaka 5 ntibagabana umutungo igihe batanye?

Ese koko abashakanye bataramarana imyaka 5 ntibagabana umutungo igihe batanye?

Kuba abashakanye bataramara imyaka itanu babana ntibivuze ko batagabana umutungo igihe habayeho ubutane. Itegeko riteganya ko, mu buryo bw’ivangamutungo rusange, urukiko rushobora kudakurikiza ihame ryo kugabana umutungo n’imyenda ku buryo bungana, iyo umwe mu bashakanye abisabye kandi agatanga impamvu zibishyigikira.

Igabana ry’umutungo w’abashakanye mu gihe habayeho ubutane ni imwe mu ngingo zikunze guteza impaka mu rwego rw’amategeko. Zimwe mu mpamvu zituma iki kibazo gikomeza kugarukwaho ni ukutamenya neza uko umutungo ugabanywa, cyane cyane iyo abashakanye bari barahisemo uburyo bw’ivangamutungo rusange cyangwa ivangamutungo w’umuhahano.

Hari abibwira ko iyo abashakanye bamaranye igihe kiri munsi y’imyaka itanu, nta burenganzira baba bafite bwo kugabana umutungo. Ariko se koko ni ko amategeko y’u Rwanda abiteganya?

Kugira ngo iki kibazo gisobanuke neza, ni ngombwa kubanza kureba icyo umutungo w’abashakanye ari cyo mu rwego rw’amategeko n’uko uburenganzira buwerekeye bugenwa.

Umutungo w’abashakanye usobanurwa ute mu rwego rw’amategeko?

Mu rwego rw’amategeko, umutungo w’abashakanye ni ibintu bifite agaciro gashobora kuvunjwa mu mafaranga , amafaranga ubwayo, uburenganzira ku mutungo ndetse n’imyenda, amategeko akaba agena uko bicungwa n’uko abashakanye babigiraho uburenganzira n’inshingano, hashingiwe ku buryo bw’imicungire y’umutungo bahisemo igihe bashyingiranwaga.

Muri rusange bishatse kuvuga ko atari umutungo wose umugabo n’umugore baba bafite cyangwa bakoresha mu mibereho y’urugo uhita ufatwa nk’umutungo bahuriyeho. 

Uburenganzira kuri buri mutungo bugenwa n’inkomoko yawo, igihe wabonekeye, uburyo wungutsemo n’amasezerano y’imicungire y’umutungo abashakanye bahisemo.

Bityo rero, kumenya uko umutungo uzagabanywa igihe habayeho ubutane bisaba kubanza kumenya uburyo bw’imicungire abashakanye bari barahisemo. 

Ni ubuhe buryo bw’imicungire y’umutungo w’abashakanye buteganywa n’amategeko y’u Rwanda?

Itegeko nº 71/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga abantu n’umuryango ryateganyije uburyo bune bw’imicungire y’umutungo w’abashakanye burimo Ivangamutungo rusange, Ivangamutungo w’umuhahano, Ivanguramutungo risesuye, n’uburyo bwa kane bw’imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe ishingiye ku masezerano ategurwa n’abashaka gushyingiranwa.

Ibi bigaragaza ko uburyo abashakanye bahisemo bwo gucunga umutungo ari ingenzi mu kumenya uburenganzira bwa buri wese kuri wo, haba mu gihe ishyingirwa rikomeje cyangwa igihe risheshwe.

Ese ihame ryo kugabana umutungo ku buryo bungana mu gihe cy’ubutane ryarahindutse?

Ihame ryo kugabana umutungo ku buryo bungana riracyariho, ariko Itegeko Nº 71/2024 ryazanye uburyo bwihariye bushoboragutuma ridakurikizwa mu bihe biteganywa n’amategeko.

By’umwihariko, ingingo ya 156 y’iri tegeko ivuga ku iseswa ry’ivangamutungo rusange.

Muri rusange, iyo ivangamutungo rusange risheshwe bitewe n’ubutane cyangwa guhindura uburyo bw’imicungire y’umutungo, umutungo rusange n’imyenda birebana na wo bigabanywa hagati y’abashyingiranywe ku buryo bungana, keretse hari ubundi buryo bumvikanyeho.

Icyakora, iryo hame rifite irengayobora rireba abashyingiranywe bataramara imyaka itanu babana. Iyo umwe muri bo abisabyemu gihe cy’urubanza rw’ubutane, urukiko rushobora gutegeka ko umutungo rusange n’imyenda birebana na wo bitagabanywa kuburyo bungana.

Mbere yo gufata icyemezo, urukiko rugomba gusuzuma impamvu zatanzwe n’usaba. Iyo rusanze zifite ishingiro, rushobora kugena umugabane wa buri wese rushingiye kuruhare yagize mu kubona umutungo.

Ibi bivuze ko igihe abashakanye bamaranye cyonyine kidahagije kugira ngo umwe muri bo yamburwe umugabane ungana n’uw’undi kuko icyemezo cyo kudakurikiza iryo gabana ringana gifatwa n’urukiko nyuma yo gusuzuma ubusabe n’impamvu zabutanzweho.

Ese kuba abashakanye bataramara imyaka itanu bivuze ko batagabana umutungo?

Oya. Ibi ni byo bigomba kumvikana neza kugira ngo hirindwe imyumvire itari yo kuri iyi ngingo. Itegeko ntirivuga ko abashakanye bataramara imyaka itanu babana batagabana umutungo. Ahubwo riteganya ko, mu gihe bahisemo ivangamutungo rusange, umwe muri bo ashobora gusaba urukiko ko batagabana umutungo n’imyenda ku buryobungana, urukiko rukabisuzuma rukurikije impamvu zatanzwe.

Mu mategeko y’u Rwanda, kuba abashakanye bataramara imyaka itanu babana si impamvu ihita ituma batagabana umutungo igihe batanye.

Ikindi nanone, urukiko si ngombwa ko rwemera ubwo busabe kubera imyaka gusa ahubwo rugomba kubanza gusuzumaimpamvu zatanzwe, rukabona gufata icyemezo rukurikijeamategeko.

Mu yandi magambo, igabana ry’umutungo w’abashakanye mu gihe cy’ubutane ntirishingira gusa ku gihe bamaranye, ahubwo rishingira ku buryo bw’imicungire y’umutungo bahisemo, kumategeko abugenga, ku nkomoko y’umutungo no ku cyemezocy’urukiko mu gihe habayeho impaka.

Yanditswe na NISINGIZWE A. Jean Baptiste, umunyamakuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) akaba n’umunyeshuri wiga mu Ishuri Rikuru ryigisha rikanateza imbere Amategeko (ILPD).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Uko impera z’icyumweru zagenze mu myidagaduro nyarwanda 2 Ugushyingo 2026 Saa 17:42
  2. RDB yasabye abatetsi b’umwuga kuwunoza mu guhesha ishema u Rwanda 2 Ugushyingo 2026 Saa 14:06
  3. AI yifashishwa mu gutunganya muzika mu mboni z’abawukora n’abakunzi bawo 2 Ugushyingo 2026 Saa 13:47
  4. Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda miliyari 16,4 Frw mu minsi 5 2 Ugushyingo 2026 Saa 12:59
  5. Sobanukirwa ibimenyetso byo gucura k’umugore 2 Ugushyingo 2026 Saa 12:16