NCHR: Abakomiseri bashya biyemeje kwimakaza uburenganzira bwa muntu

NCHR: Abakomiseri bashya biyemeje kwimakaza uburenganzira bwa muntu

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Rt. Hon. Domitilla Mukantaganzwa yakiriye indahiro z’abakomiseri batatu bashya ba Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR), aho biyemeje gukoresha ubunararibonye bafite mu guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2026, aho Nyiragwaneza Athanasie, Bangayandusha Viateur na Umutoni Aissa, barahiriye inshingano zo gukurikirana, guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu.

Mu kwakira indahiro zabo, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Rt. Hon. Domitilla Mukantaganzwa, yabibukije ko indahiro bakoze ari isezerano bagiranye n’u Rwanda n’Abanyarwanda, ribahesha inshingano zo kurengera no guteza imbere uburenganzira bwa muntu.

Yagize ati: “Indahiro mu maze gukora ni isezerano mugiranye n’u Rwanda n’Abanyarwanda by’umwihariko. Ni indahiro ibahaye inshingano zo gukurikirana, guteza imbere no kurinda uburenganzira bwa muntu, ari na yo nshingano nyamukuru murahiriye, nk’uko biteganywa n’itegeko rishyiraho Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ndetse n’indahiro mumaze gukora.”

Rt. Hon. Mukantaganzwa yavuze ko ubunararibonye aba bakomiseri bafite, bwitezweho kongera imbaraga muri Komisiyo, kuko bakoze mu nzego zitandukanye zirimo iz’ubuyobozi, amategeko n’inzego zifata ibyemezo.

Yagaragaje ko Umutoni Aissa asanzwe akorera muri iyi Komisiyo, bityo akaba agiye gukomeza inshingano yari asanzwe afite ariko ku rwego rushya.

Yavuze ko Nyiragwaneza Athanasie kuba yarabaye Umudepite ari ubunararibonye buzamufasha mu nshingano nshya, mu gihe Bangayandusha Viateur na we afite ubunararibonye yakuye mu kwigisha amategeko mu Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD).

Yagize ati: “Narebye mu myirondoro yanyu nsanga Umutoni Aissa yatangiranye na Komisiyo, ni ukuvuga ko icyo agiye gukora ari ugukomeza inshingano ariko ku rundi rwego. Athanasie mu byo yakoze yabaye Umudepite, na byo ni ibintu bimworohereza gukomeza neza inshingano. Naho Viateur yari umwarimu w’amategeko muri ILPD. Ni ukuvuga ko abakomiseri bamaze kurahira ari abantu basobanukiwe neza amategeko, twizeye ko bazafasha igihugu cyacu guteza imbere uburenganzira bwa muntu.”

Yabasabye kuzuza inshingano zabo bafite ubwitange n’ubunyangamugayo, bazirikana iterambere ry’Igihugu n’abagituye.

Abakomiseri bashya biyemeje guteza imbere uburenganzira bwa muntu

Bangayandusha Viateur, wari usanzwe ari Umuyobozi mu Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD), yavuze ko ubunararibonye yahakuye buzatuma arushaho kuzuza neza inshingano ze, cyane cyane mu gufasha Abanyarwanda kumenya no gusobanukirwa uburenganzira bwabo.

Yavuze ko imwe mu nshingano bazibandaho ari ugukangurira abaturage kumenya uburenganzira bwabo buteganywa n’amategeko y’u Rwanda n’amasezerano mpuzamahanga rwashyizeho umukono.

Yagize ati: “Icyo tuzakora ni ukumenyekanisha no guteza imbere uburenganzira bwa muntu, duharanira ko buri Munyarwanda cyangwa umuntu wese amenya uburenganzira bwe nk’uko buteganywa mu mategeko y’Igihugu ndetse no mu mategeko mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono.”

Yakomeje avuga ko bazajya banakora ubushakashatsi ku bibazo byihariye by’uburenganzira bwa muntu, cyane cyane ibibangamira ibyiciro runaka by’abaturage, kugira ngo bafatanye na Leta n’izindi nzego kubishakira ibisubizo.

Ku ruhande rwa Nyiragwaneza Athanasie, yavuze ko kuba yarabaye intumwa ya rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko bizamufasha gushyira mu bikorwa inshingano za Komisiyo, cyane cyane izijyanye no kugenzura ibibazo bibangamira uburenganzira bwa muntu no kubishakira ibisubizo.

Yasobanuye ko uburambe mu Nteko Ishinga Amategeko buzamufasha mu kumva neza imikorere y’inzego za Leta, kuko inshingano z’abagize Inteko zirimo gushyiraho amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, bikagira aho bihurira no guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Yavuze ko bazakorana n’abandi bakomiseri mu gushyira mu bikorwa inshingano za Komisiyo, zirimo kwakira no gukurikirana ibibazo by’abaturage, gukora ubuvugizi no gutanga ibitekerezo ku mategeko igihe bibaye ngombwa.

Yongeyeho ko bazakomeza kwigisha no guhugura abaturage ku burenganzira bwabo, ndetse no kwita ku byiciro byihariye birimo abagore n’abantu bafite ubumuga, biri mu byo bazashyira imbere.

Aba bakomiseri bemejwe na Sena y’u Rwanda ku wa 29 Ukwakira 2026, nyuma yo gusuzumwa na Komisiyo za Sena zishinzwe kureba dosiye z’abagenerwabikorwa b’imyanya y’ubuyobozi.

Mu isuzuma ryakozwe, izo Komisiyo zasanze bafite ubumenyi, ubushobozi n’ubunararibonye bikenewe kugira ngo bagire uruhare mu guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Rt. Hon. Mukantaganzwa Domittilla
Umutoni Aissa, umwe mu Bakomiseri barahiye
Bangayandusha Viateur na we ni Umukomiseri warahiye
Nyiragwaneza Athanasie, undi Mukomiseri warahiye
Bashyira umukono ku ndahiro
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ese koko abashakanye bataramarana imyaka 5 ntibagabana umutungo igihe batanye? 2 Ugushyingo 2026 Saa 16:29
  2. RDB yasabye abatetsi b’umwuga kuwunoza mu guhesha ishema u Rwanda 2 Ugushyingo 2026 Saa 14:06
  3. AI yifashishwa mu gutunganya muzika mu mboni z’abawukora n’abakunzi bawo 2 Ugushyingo 2026 Saa 13:47
  4. Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda miliyari 16,4 Frw mu minsi 5 2 Ugushyingo 2026 Saa 12:59
  5. Sobanukirwa ibimenyetso byo gucura k’umugore 2 Ugushyingo 2026 Saa 12:16