Rayon Sports yatsinze Marine FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona, wabereye kuri Sitade Umuganda mu Karere ka Rubavu, kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Ugushyingo 2026.
Rayon Sports ni yo yatangiye neza umukino isatira izamu rya Marine FC bidatsinze ku munota wa 15 yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Kameni Junior nyuma y’amakosa y’umunyezamu wa Marine wasohotse nabi ndetse na ba myugariro bayo bahagaze nabi.
Nyuma y’iminota 20, Marine FC yinjiye mu mukino itangira gusatira izamu rya Rayon Sports ishaka igitego cyo kwishyura harimo ishoti Rutayisire Amani yateye ari mu rubuga rw’amahina, Mohamed Ouattara awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.
Byasabye gutegereza ku munota wa 27, ubwo Niyibizi Ramadhan yatsindiraga Marine igitego cyo kwishyura ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’mahina.
Mu minota 35, Rayon Sports yihariye umupira ikinira cyane mu rubuga rwa Marine harimo ishoti rikomeye Iradukunda Elie Tatou yateye rikubita igiti cy’izamu, Muderi Akbar ashatse gusubizamo, umunyezamu wa Marine, Kabera awushyira muri koruneri itagize icyo itanga. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Mu igice cya kabiri, amakipe yombi yatangiye asatira bashaka igitego cya kabiri, ariko abakinnyi basatira bakogorwa no kubyaza umusaruro amahirwe babonaga imbere y’izamu.
Ku munota wa 70, Kameni Junior yatsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri ku mupira yahawe n’umunyezamu wa Marine, Nshimyumuremyi Vincent, awushyira mu izamu.
Iminota 10 ya nyuma yaranzwe no gusatira kwa Marine FC yashakaga igitego cya kabiri cyo kwishyura, ariko ubwugarizi n’umunyezamu wa Rayon Sports bakomeza guhagarara neza.
Umukino warangiye Rayon Sports itsinze Marine FC ibitego 2-1, ifata umwanya wa karindwi n’amanota arindwi, mu gihe Marine FC yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 11.
Igitego Niyibizi Ramadhan yatsinze cyatumye ayobora abatsinze ibitego byinshi kuko yujuje bitanu.
Indi mikino yakinwe yasize Police FC itsinze Bugesera FC igitego 1-0 cyinjijwe na Christian Ingabire, yongera kubona intsinzi nyuma yo gutsindwa imikino itatu muri ine iheruka, naho Gicumbi FC inganya Sunrise FC ubusa ku busa.











Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE