U Rwanda n’u Burusiya birizihiza isabukuru y’imyaka 63 y’umubano

U Rwanda n’u Burusiya birizihiza isabukuru y’imyaka 63 y’umubano

Imyaka 62 irashize u Rwanda n’u Burusiya bitangije umubano mu bya dipolomasi, uyu munsi ibihugu byombi bikaba byishimira intambwe ikomeje guterwa n’umusaruro uvuka mu butwererane bwubatswe mu nzego zitandukanye. 

Ubutwererane bw’ibihugu byombi mu bya dipolomasi bwatangiye ku ya 17 Ukwakira 1963. Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Maj. Gen. Joseph Nzabamwita, avuga ko uyu mubano kuri ubu ushimishije kandi ushingiye ku masezerano y’ubufatanye ibihugu byombi bimaze gushyiraho umukono.  

Amb. Maj. Gen. Nzabamwita yahamirije RBA ko umubano w’ibihugu byombi ahanini ushingiye ku bufatanye mu nzego zirimo Politiki, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ingufu za nikeleyeri n’izindi nzego.

Akomeza agira ati: “Umubano w’u Rwanda n’igihugu cy’u Burusiya ni mwiza kandi umaze igihe, ni uwa kera ukaba ushingiye ku bikorwa byagezweho. Ni yo mpamvu muri uku kwezi k’Ukwakira hizihizwa isabukuru y’imyaka 63 umubano wacu umaze ushinzwe.”

Yakomeje agira ati: “Nkubu by’umwihariko muri uyu mwaka wa 2026, Perezida Paul Kagame yabonanye na mugenzi we Perezida Putin w’u Burusiya, ubundi bongeye guhurira i Moscow,  aho umubano washimangiwe wongerwamo ikibatsi,  mu Nama ihuza Afurika n’u Burusiya yitiriwe Russia-Africa Summit.”

Iyo nama yongeye kuba guhera kuri uyu wa 28 kugeza 29 Ukwakira 2026, ikaba iteraniye i Moscow mu Burusiya aho Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin yahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame. 

Ku birebana n’amasezerano y’imikoranire hagati y’ibihgu byombi, Amb. Maj. Gen. Nzabamwita yatanze ingero z’amasezerano inzego zombi zashyizeho umukono ubwo Abakuru b’Ibihugu bombi babonanaga bakagirana ibiganiro, mu Mujyi wa Isoko mu mwaka wa 2019. 

Ati: “Icyo gihe u Rwanda n’u Burusiya byashyize umukono ku masezerano abiri y’ingenzi arimo ayiswe ‘Inter-Governmental Agreement’ agamije ishyirwaho ry’Ikigo cya Nikiriyeri, ubumenyi n’ikoranabuhanga, kizafasha gukemura bimwe mu bibazo bijyanye n’ubuvuzi bwa Kanseri, kubaka ubumenyi mu by’ubucukuzi n’uburyo byakorwa kinyamwuga, gufasha kubika neza umusaruro w’ubuhinzi ku buryo wagezwa ku isoko mpuzamahanga utarangirika n’ibindi.”

Muri Gicurasi 2026 u Burusiya n’u Rwanda byasinye amasezerano mu by’ubuvuzi

Bishingiye kuri ubwo bufatanye bw’ibihughu byombi, mu kwezi kwa Gicurasi 2026, Guverinoma y’u Rwanda hamwe n’u Burusiya byashyize umukono ku masezerano y’ubutwererane mu rwego rw’ubuzima n’ubuvuzi, ubwo ba Minisitiri b’Ibihugu byombi bahuriraga mu Nteko Rusange ya 79 y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) yabereye i Geneva mu Busuwisi.

 Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin na Minisitiri w’Ubuzima w’u Burusiya Mikhail Murashko, ku wa Kabiri tariki ya 19 Gicurasi. 

Ni amasezerano agamije gufasha Inzego z’ubuzima z’ibihugu byombi kongerera ubushobozi Inzego z’ubuvuzi n’abazikoramo, kongerera imbaraga gahunda zo gukumira, kuvura no kondora abarwaye indwara zitandura ndetse n’izandura. 

Ubwo butwererane kandi buzafasha gushyiraho ingamba z’ubugenzuzi mu birebana no gukwirakwiza imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi, gukora ubushakashatsi mu rwego rw’ubuvuzi, no kubungabunga ubuzima bw’umubyeyi n’umwana harimo n’ingamba zihamye zo kugabanya imfu z’abana n’iz’ababyeyi bapfa babyara. 

Ubutwererane bw’u Rwanda n’u Burusiya bushingiye ku masezerano n’ubufatanye mu nzego zitandukanyezirimo politiki, uburezi, ubuvuzi, ikoreshwa ry’ingufu za Nikeliyeri (Nuclear) n’umutekano.

U Rwanda rufatanya n’u Burusiya mu rwego rw’ikoranabuhanga ry’ingufu za Nikeleyeri, aho rwihaye integoyo kuba rufite uruganda ruto rutunganya izo ngufu bitarenze mu mwaka wa 2030. Ubu bufatanye bunagera mu rwego rw’ubuzima, aho ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye muri urwo rwego.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Gen. Maj. Joseph Nzabamwita
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Narinzi ko ningera mu Rwanda bazahita banyica- Maj. (Demob) Kubwayo wahoze muri FDLR 28 Ukwakira 2026 Saa 11:44
  2. Paris: Mushikiwabo yashimiye abarimo Massamba Intore bamutaramiye  28 Ukwakira 2026 Saa 11:44
  3. Musanze: Uwahereye ku biceri 250 Frw, afite umutungo wa miliyoni 20 Frw 28 Ukwakira 2026 Saa 10:58
  4. Tombola y’Igihugu InteGo! izinjiriza u Rwanda asaga miliyari 55 Frw mu myaka 5 28 Ukwakira 2026 Saa 08:31
  5. Bamporiki Edouard yashimiye Perezida Kagame wongeye kumuha inshingano 27 Ukwakira 2026 Saa 21:15