Musanze: Uwahereye ku biceri 250 Frw, afite umutungo wa miliyoni 20 Frw

Musanze: Uwahereye ku biceri 250 Frw, afite umutungo wa miliyoni 20 Frw

Nyiranziza Renie, utuye mu Mudugudu wa Nyarisizi, Akagari ka Kaguhu, Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, avuga ko mu myaka 12 ishize yatangiriye ku  250 Frw, ariko ubu akaba afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 20 Frw, akaba anatanga akazi ku bandi.

Uyu mubyeyi w’abana batanu avuga ko kwishyira hamwe n’abandi bagore, kwiga ubukorikori no kwizigamira byamufashije kuva mu buzima bwo guca inshuro mu mirima y’abandi, akagera ku rwego rwo kwigira no kwita ku muryango we.

Nyiranziza avuga ko mbere yo kwinjira muri Koperative Abishyizehamwe Kaguhu ikora ubukorikori, imibereho ye yari igoye,aho yakoraga akazi ko guca inshuro mu mirima y’abandi, agahembwa 2 000 Frw ku munsi, ariko ntabashe kubona ibikenewe byose mu rugo.

Avuga ko yatangiye urugendo rwo kwiteza imbere yiyemeza kwishyira hamwe n’abandi bagore, nubwo igishoro yari afite cyari gito.

Ati: “Natangiye ntanze ibiceri bingana n’amafaranga 250 Frw nk’umugabane muri koperative. Twaguze ubwatsi, dutangira kuboha ibirago turabicuruza. Nyuma naje kubona amahugurwa y’amezi atandatu anyigisha gukora ibindi bikoresho by’ubukorikori. Ni bwo natangiye kubona ko nshobora gukora ibintu bifite agaciro kurushaho.”

Nyuma y’ayo mahugurwa, Nyiranziza avuga ko yize kubaza amashusho y’ingagi akoresheje ibiti n’amabuye, ndetse no gukora inkoni zifashishwa na ba mukerarugendo basura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Avuga ko ubwo bukorikori bwamuhaye amahirwe yo kwinjiza amafaranga menshi kurusha ayo yahabwaga aca inshuro, kuko ibikoresho akora bigurwa n’abantu batandukanye, barimo n’abasura iyo pariki.

Ati: “Inkoni imwe nyigurisha amadolari 20 y’Amerika. Nshobora kubaza inkoni zigera kuri 15 mu kwezi, bitewe n’akazi kabonetse. Iyo mbashije no kugurisha amashusho y’ingagi, cyane ko mu kwezi nshobora kugurisha amashusho abiri, amafaranga ninjiza ariyongera. Kimwe n’amafaranga nkura mu mata no mu musaruro w’ibirayi mpinga. Ibi byamfashije kwizigamira no gushaka ibindi bikorwa byamfasha kwiteza imbere.”

Yaguze inka n’amasambu, atangira guha abandi akazi

Nyiranziza avuga ko atagarukiye ku mafaranga akura mu bukorikori, ahubwo yagiye azigama, yitabira amatsinda yo kwizigamira n’ibimina, kugeza ubwo abashije kugura amasambu no gutangira korora inka.

Mu mitungo afite harimo inka eshanu, intama eshatu n’imirima ibiri, byose hamwe akavuga ko bifite agaciro ka miliyoni 20 Frw, harimo n’indi mitungo amaze kugeraho mu myaka 12 ishize.

Ati: “Natangiye ndi umukozi wo guca inshuro mu mirima y’abandi, ariko ubu mfite abakozi batanu mpa akazi mu bikorwa byanjye. Amafaranga nkura mu bukorikori, ayo nzigama n’ayo nkura mu bworozi ni byo byamfashije kugura imitungo no guteza imbere urugo rwanjye.”

Avuga ko korora inka bimufasha kubona amafaranga akomoka ku mata, mu gihe imirima na yo imuha umusaruro w’ibyo ahinga. Ibi abifata nk’uburyo bwo kutishingikiriza ku isoko rimwe gusa, ahubwo akagira amasoko atandukanye amwinjiriza amafaranga.

Nyiranziza ashimangira ko urugendo rwe rumwigishije ko kwiteza imbere bitangirira ku kugira ubushake, kumenya amahirwe ahari, kwiga ubumenyi bushya, kwizigamira no gukoresha neza amafaranga umuntu abona, aho gutegereza igishoro kinini.

Ati: “Ndashishikariza abagore bagenzi banjye kudacika intege kubera ko badafite igishoro kinini. Bashobora gutangirira ku byo bafite, bakishyira hamwe, bakiga imirimo ibafitiye akamaro kandi bakagira umuco wo kwizigamira. Iyo umuntu abonye icyo akora kandi agacunga neza amafaranga abonye, ashobora kugera ku iterambere.”

Abaturanyi ba Nyiranziza na bo bagaragaza impinduka zabaye mu mibereho ye, kuva yatangira ibikorwa by’ubukorikori kugeza ubwo abashije kugura umutungo no guha abandi akazi.

Nsengimana Ignace yagize ati: “Twabonye impinduka mu mibereho n’ubuzima bya Nyiranziza. Yatangiye afite ubushobozi buke, ariko yagiye azigama amafaranga make abona ayo gutanga mu itsinda, anabyaza umusaruro amahugurwa yahawe. Ubu afite inzu nziza yiyubakiye, afite imitungo kandi aha akazi abandi. Ibyo byatubereye urugero rw’uko umuntu ashobora guhindura ubuzima bwe iyo yiyemeje gukora no kwizigamira.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, ashimangira ko kwihangira imirimo, kwizigamira no guha abagore amahirwe yo kunguka ubumenyi ari ingenzi mu kubafasha kwiteza imbere.

Ati: “Turashishikariza abagore gukoresha amahirwe bafite kubera imiyoborere myiza y’igihugu, bakitabira ibikorwa bibateza imbere, bakunguka ubumenyi kandi bakagira umuco wo kwizigamira. Igishoro gito ntigikwiye kuba inzitizi yo kwiteza imbere, igihe umuntu afite igitekerezo cy’umushinga, ubushake bwo gukora n’ubumenyi bumufasha kubyaza umusaruro amahirwe ahari.”

Nyiranziza avuga ko Koperative yamwigishije gukora byinshi bimuteza imbere
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Narinzi ko ningera mu Rwanda bazahita banyica- Maj. (Demob) Kubwayo wahoze muri FDLR 28 Ukwakira 2026 Saa 11:44
  2. Paris: Mushikiwabo yashimiye abarimo Massamba Intore bamutaramiye  28 Ukwakira 2026 Saa 11:44
  3. Tombola y’Igihugu InteGo! izinjiriza u Rwanda asaga miliyari 55 Frw mu myaka 5 28 Ukwakira 2026 Saa 08:31
  4. Bamporiki Edouard yashimiye Perezida Kagame wongeye kumuha inshingano 27 Ukwakira 2026 Saa 21:15
  5. Nyamagabe: Bakomeje guhangana n’Ingengabitekerezo ya Jenoside yo ku ishyiga  27 Ukwakira 2026 Saa 19:01