Gatsibo: Bagowe no gucururiza hasi mu Isanteri irimo gutera imbere 

Gatsibo: Bagowe no gucururiza hasi mu Isanteri irimo gutera imbere 

Abacururiza mu Isoko rya Ngarama riherereye mu Isanteri ya Ngarama ifite umuvuduko udasanzwe mu iterambere no kwaguka, bavuga ko babangamiwe no gucururiza ahantu habatera ipfunwe mu gihe iryo soko rikwiye kuba ryubakwa mu buryo bujyanye n’iterambere ry’iyo santeri.

Abakorera muri iryo soko babwiye Imvaho Nshya ko kuba ritarubakwa neza bibateza ingorane zitandukanye zirimo kunyagirwa mu gihe cy’imvura no kwicwa n’izuba mu gihe cy’impeshyi, hakaba hari n’imbogamizi z’uko hari abacuruzi bafite ubushobozi batinya kuhakorera kuko hashobora gutesha agaciro ibicuruzwa byabo. 

Twagirimana Vedaste, umwe muri abo bacuruzi, avuga ko aho bakorera hadasa neza hakaba hatanubakiye mu buryo bugezweho, ibyo bikaba bibatera imikorere mibi inabaganisha ku bihombo.

Twagirimana Vedaste agira ati: “Maze igihe kirekire nza gukorera muri iri soko. Twarikoreyemo tunyagirwa ndetse twicwa n’izuba ku buryo n’ubu abantu bahacururiza hari abatabona aho bikinga izuba n’imvura. Iyo imvura iguye bidusaba kwanura cyangwa tugatwikirira ibicuruzwa mu mahema. Ibi byangiza ubuziranenge bw’ibicuruzwa ndetse bikanateza igabanyuka ry’agaciro tubigurishaho.”

Yatanze urugero rw’abacuruza imyenda yanduzwa n’ivumbi ku izuba cyangwa ibyondo mu gihe cy’imvura, agaragaza ko abaguzi hari igihe banga kuyigura kuko iba yatakaje ubushyashya bwayo cyangwa bakaba bayitangaho amafaranga atagera no ku kiranguzo. Ati: “N’iyo wayimesa ni ha handi ntabwo iba ikiguzwe nkuko yakabaye igurwa. Ni kimwe no mu zuba aho imikungugu iratwangiriza. Turasaba ko ubuyobozi bwakora ibishoboka tukubakirwa isoko.”

Mukamwiza Emelienne na we avuga ko uretse guhomba kw’ibicuruzwa byabo, na bo ubuzima bwabo buhangirikira bikagira ingaruka ku mikorere yabo. Ati: “Iyo wiriwe kuri iri zuba urananirwa cyane bigatuma udashobora gukomeza akazi kawe uko bikwiye. Ni kimwe n’iyo imvura iguye ikakunyagira aho ushobora kubikuramo uburwayi bikagira ingaruka ku kazi kawe. Turasaba ko iri soko ryakubakwa tugakorera ahantu heza kuko byatuma hari n’abacuruzi bakomeye barigana banga kuhaza bitewe nuko hasa n’izi mbogamizi nagarutseho.”

Abaturage b’i Ngarama  na bo bagaragaza ko mu bikorwa remezo bidahinduka mu isanteri ya Ngarama harimo n’iri soko ribatera ipfunwe. Havugimana Emmanuel agira ati: “Iyi santeri yacu yateye imbere ku buryo bugaragara gusa isoko riracyabangamye. Urebye uko imeze uyu munsi ntabwo twakabaye tugifite isoko risa gutya. Reba inyubako ziri kubakwa ku bitaro, urebe iyi mihanda ya kaburimbo yubatswe, n’izindi nyubako zazamuwe. Iki ni icyasha rwose dusaba ko ryakubakwa cyangwa rigakurwa hagati mu isanteri bakaryigiza mu nkengero.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard avuga ko iyubakwa ry’isoko rya Ngarama riri mu igenamigambi aho ubuyobozi buzafatanya n’abikorera mu ku ryubaka.

Yagize ati: “Iri soko rigiye kubakwa mu minsi ya vuba kuko twamaze kubona abo tuzafatanya kuryubaka barimo abikorera. Ubu ibikorwa byo kwegeranya ubushobozi biri kurangira ku buryo mu gihe kitarambiranye imirimo yo kuryubaka iraba yatangiye, i Ngarama hakagira isoko riberanye n’uko uyu mujyi ugenda utera imbere.”

Iri soko riremwa n’abaturage baturuka mu Mirenge y’Akarere ka Gatsibo, abo mu Karere ka Nyagatare cyane mu Mirenge ya Mimuri na Mukama, ubu rikaba rinaremwa n’abaturuka mu Karere ka Gicumbi nyuma yuko i Ngarama hakorewe umuhanda wa kaburimbo uhuza Intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburasirazuba.

Isoko rya Ngarama ritera ipfunwe abarikoreramo kandi risigaye rihuza abaturuka mu bice bitandukanye by’Igihugu
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Inyubako y’amagorofa 18 yagwiriye abantu 23 Ukwakira 2026 Saa 18:25
  2. Nyiranyamibwa yiswe ‘Nyina w’Inganzo’  mu ndirimbo yo kumusezera  23 Ukwakira 2026 Saa 17:25
  3. Mu ndirimbo ‘Ni Wowe’, Kelliah yahishuye ubutumwa atura ‘Bob Pro’ buri munsi 23 Ukwakira 2026 Saa 17:07
  4. Amatora y’Inzego z’Ibanze: NEC imaze kwakira indorerezi zisaga 90  23 Ukwakira 2026 Saa 12:35
  5. Kivumbi King yateguje igitaramo gisoza umwaka 23 Ukwakira 2026 Saa 11:58