Amatora y’Inzego z’Ibanze: NEC imaze kwakira indorerezi zisaga 90 

Amatora y’Inzego z’Ibanze: NEC imaze kwakira indorerezi zisaga 90 

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Gasinzigwa Oda yatangaje ko indorerezi zisaga 90 zimaze kwakirwa ngo zikurikire amatora y’Inzego z’Ibanze azatangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024.

Ni amatora azatangirira ku rwego rw’Umudugudu akazakomereraza no mu zindi nzego kugera ku rwego rw’Igihugu aho biteganyijwe ko azarangira tariki ya 30 Ugushyingo 2026.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku myiteguro n’ayo matora y’inzego z’ibanze, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukwakira 2024, Perezida wa NEC Gasinzigwa yavuze ko indorerezi 90 zimaze kwakirwa zituruka mu nzego zitandukanye.

Yagize ati: “Indorerezi tuziha agaciro. Tubibonamo inyungu zikomeye mu gutanga raporo bituma bwa burenganzira bw’Abanyarwanda, bwubahirizwa ndetse n’inzego zikabona uburyo bwo kunoza amatora y’ubutaha.

Tumaze kwakira abarenga 90 baturaka mu nzego zitandukanye zirimo imiryango itari iya Leta, Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, imitwe ya politiki, n’imiryango ishingiye ku myemerere no muri za Ambasade ariko tukaba tuzakomeza kubakira kugeza igihe cy’amatora kirangiye.”

Gasinzigwa yavuze ko mu kwakira izo ndorerezi habaho gusesengura imyitwarire yazo, utujuje ibisabwa ntiyemererwa ubyujuje akemererwa.

NEC yakanguriye izo ndorerezi gukurikirana amahame azigenga bakamenya ibyo bemerewe n’ibyo batemerewe.

Yavuze ko Indorerezi zaturutse mu Miryango mpuzamahanga irimo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi batangaje Raporo zafashije NEC mu kunoza amatora.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Inyubako y’amagorofa 18 yagwiriye abantu 23 Ukwakira 2026 Saa 18:25
  2. Nyiranyamibwa yiswe ‘Nyina w’Inganzo’  mu ndirimbo yo kumusezera  23 Ukwakira 2026 Saa 17:25
  3. Mu ndirimbo ‘Ni Wowe’, Kelliah yahishuye ubutumwa atura ‘Bob Pro’ buri munsi 23 Ukwakira 2026 Saa 17:07
  4. Gatsibo: Bagowe no gucururiza hasi mu Isanteri irimo gutera imbere  23 Ukwakira 2026 Saa 12:35
  5. Kivumbi King yateguje igitaramo gisoza umwaka 23 Ukwakira 2026 Saa 11:58