Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) cyatangaje ko u Rwanda rumaze gutera intambwe mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kurinda abana ihohoterwa, zirimo guteza imbere uburere bwiza, gukumira ihohoterwa ku mashuri no kuri murandasi, no kunoza uburyo bwo kwakira no gukurikirana ibibazo by’abana. Icyakora, hari gahunda zitaratangira, mu gihe izindi zikiri mu igeragezwa.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Ukwakira 2026, mu nama yahuje Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), n’Ishami ry’Umuryango w’Ibibumbye (UNICEF) n’abandi bafatanyabikorwa.
Ni inama yari igamije gusuzuma aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa imihigo rwiyemeje mu guhashya ihohoterwa rikorerwa abana.
Ni imihigo 11 u Rwanda rwahize mu Nama Mpuzamahanga yo guhashya ihohoterwa rikorerwa abana yabereye i Bogotá muri Colombia mu 2024, ikubiyemo guteza imbere uburere bwiza, kurinda abana ku mashuri, kunoza serivisi zihabwa abahuye n’ihohoterwa, kurinda abana ibyago byo kuri murandasi no kongera uruhare rwabo mu bibakorerwa.
Raporo ya NCDA yashyizwe ahagaragara igaragaza ko zimwe muri gahunda zatangiye gushyirwa mu bikorwa, ariko ko hakiri gahunda yo kugeza ingamba zimwe mu gihugu hose no gutangiza izindi.
Hagaragajwe ko mu rwego rwo guteza imbere uburere bwiza, ababyeyi n’abita ku bana bato 28 884 bahuguwe ku buryo bwo kurera abana.
Hagaragazwa ko kandi kugeza muri Nzeri 2026, agatabo gafasha ababyeyi kurera abana kari kamaze kugezwa ku babyeyi basaga ibihumbi 200.
NCDA kandi itangaza ko Iinyoborabarezi ku burere bwiza yashyizwe no muri porogaramu y’ibiganiro byagenewe abana binyuzwa kuri murandasi bizwi nka Itetero, kugira ngo amakuru ayikubiyemo aboneke hifashishijwe ikoranabuhanga.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa NCDA, Munyemana Gilbert, yavuze ko kurinda abana ihohoterwa bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye, kuko nta rwego cyangwa Igihugu cyabyishoboza cyonyine.
Yagize ati: “Inama ya Bogota yahuje ibihugu bitandukanye, hagamijwe kurebera hamwe uko kurinda umwana ihohoterwa byakorwa mu buryo bwagutse, kuko ni byo bituma barindwa, ntabwo twavuga ko Igihugu kimwe cyabikora cyonyone, kuko no mu Rwanda ntabwo u rwego rumwe rwabikora, bisaba ko habaho ubufatanye, bw’inzego ndetse n’Ibihugu.”
Yagaragaje ko ingamba zo kurengera abana zigomba guhera mu muryango no mu mudugudu, zigakomeza mu mashuri no mu zindi nzego zitanga serivisi ku bana.
Yasobanuye kandi ko uburere bwiza butareba gusa ibyo umwana akeneye mu buzima bwa buri munsi, ahubwo bunareba umutekano we, ubuzima, imirire, uburezi, abana bafite ubumuga n’uruhare rw’ababyeyi bombi mu kumurera.
NCDA isobanura ko kandi muri gahunda ya Sugira Muryango, Inshuti z’Umuryango 7 412 zahuguwe ku bijyanye no gusura ingo no guteza imbere uburere bwiza, harimo no kurinda abana ibyago byo kuri murandasi.
Ikindi ni uko ibikorwa by’ukwezi kwahariwe uburere bwiza mu 2026 byageze ku bagera ku 13 000.
Gahunda yo kurinda abana ku mashuri iracyari mu igeragezwa
Mu bijyanye no kurinda abana ku mashuri, hateguwe uburyo bwo kurinda umwana ihohoterwa n’ibindi byamuhungabanya ndetse n’ibikoresho byo guhugura ababigiramo uruhare. Icyakora, gahunda yo kurinda abana ku mashuri irateganywa kugezwa mu gihugu hose.
Raporo ya NCDA igaragaza ko hakenewe gahunda n’ingengo y’imari bizatuma iyo gahunda ikwirakwizwa mu mashuri yo mu Gihugu hose bitarenze mu 2030.
Mu kurinda abana bahohoterwa, u Rwanda rwashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gucunga amakuru ajyanye n’ibibazo byabo, buzwi nka Child Protection Information Management System (CPIMS). Ubu buryo burakora, kandi abakozi bashinzwe kurengera umwana ku rwego rw’Uturere bakoresha ibikoresho bihuriweho mu kwakira no gukurikirana ibibazo.
Iyi raporo kandi igaragaza ko gahunda yo gushyiraho umurongo wa telefoni wihariye wo gufasha abana bahuye n’ihohoterwa itaratangira. Ikindi, gahunda yo gushyiraho abakozi bashinzwe kurengera abana mu bakozi ba Leta bahoraho iracyari mu ntangiriro, nubwo hatangiye gutegurwa inyigo igaragaza ishoramari rikenewe.
Mu rwego rwo gukumira ko abana batandukanywa n’imiryango yabo bitari ngombwa, u Rwanda rukomeje gushyigikira uburere bwiza no gushimangira uburyo bwo kurera abana mu miryango, ibijyana n’ingamba zo gukumira ko abana bajyanwa mu bigo bibitaho mu gihe bishoboka ko barerwa n’imiryango yabo cyangwa indi miryango ibakira.
Munyemana yavuze ko Inshuti z’Umuryango zigira uruhare mu kurengera abana kuva ku rwego rw’umudugudu, kuko ziba hafi y’imiryango kandi zikaba zishobora gufasha kumenya ibibazo by’abana no kubigeza ku nzego zibishinzwe.
Mu butabera, hateguwe inyandiko ngenderwaho ku buryo abana bakwiye gufashwamo mu gihe bahuye n’ibibazo by’amategeko, ndetse n’amabwiriza ajyanye no kubafasha batabanje kunyuzwa mu nzira zose zisanzwe z’ubutabera. Hanashyizweho ibyumba bitanu byagenewe abana ku biro by’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu turere twa Gakenke, Bugesera, Kicukiro, Karongi na Nyanza.
Icyakora, gahunda yo gukoresha uburyo bwo gukemura ibibazo by’abana batanyujijwe mu nzira zisanzwe z’ubutabera iracyateganyijwe kugeragerezwa mu turere dutanu.
Ku bijyanye no kurinda abana kuri murandasi, u Rwanda rwateguye politiki y’igihugu n’ubukangurambaga, ndetse hanakozwe ubushakashatsi ku bibazo abana bahurira na byo kuri murandasi. Ibyo kurinda abana kuri murandasi byanashyizwe mu nyigisho za gahunda ya Sugira Muryango.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Porogaramu muri UNICEF mu Rwanda, Dominic Muntanga yavuze ko u Rwanda rufite urufatiro rukomeye rwo kurushaho kunoza gahunda zo kurinda abana ihohoterwa, ariko ko hakenewe gukomeza guhangana n’ibyuho bikiri muri izo gahunda.
Yagize ati: “U Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu kurengera abana, ariko ibyo tumaze kugeraho ntibikwiye gutuma twirara, ahubwo bikwiye kudutera imbaraga zo kurushaho gukora. Tugomba kureba ibikora neza, guhangana n’ibidakora neza no kumvikana ku ngamba zafasha kwihutisha umusaruro, kugira ngo buri mwana agire umutekano, arindwe ihohoterwa kandi abone amahirwe yo gukura neza.”
Yongeyeho ko kurinda abana bisaba ubufatanye n’ishoramari rihoraho, birimo gushaka ubushobozi bw’amafaranga burambye, kongerera ubushobozi abakozi bashinzwe kurengera abana no gushyiraho uburyo bufatika bwo kubazwa inshingano.
Iyi nama yabaye mu gihe u Rwanda n’ibindi bihugu bitegura Inama Mpuzamahanga ya kabiri yo guhashya ihohoterwa rikorerwa abana, iteganyijwe kubera i Manila muri Filipine ku wa 18 n’uwa 19 Ugushyingo 2026. Iyi nama izaba umwanya wo kureba aho ibihugu bigeze bishyira mu bikorwa ibyo byiyemeje no kongera gushimangira ingamba zo kurinda abana kugeza mu 2030.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE