Amb. Umutoni yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Mauritania

Amb. Umutoni yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Mauritania

Ambasaderi Umutoni Shakilla yashyikirije Perezida wa Mauritania, Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Ni umuhango wabereye mu Murwa Mukuru i Nouakchott ku wa Kabiri, tariki ya 20 Ukwakira 2026.

Muri Werurwe 2026, ni bwo Ambasaderi Shakilla yari yashyikirije Minisitiri w ‘Ububanyi n’Amahanga wa Mauritania, Mohamed Salem Merzoug kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Ambassaderi Shakilla K. Umutoni watanze impapuro afite icyicaro i Rabat mu bwami bwa Maroc aho iyi Ambassade y’u Rwanda iherereye, akaba ashinzwe kandi inyungu z’u Rwanda muri Tunisia.

Umubano w’u Rwanda na Mauritania urahamye, ndetse mu 2022 byemeranyije guteza imbere ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubuhinzi, umutekano n’uburezi.

Amb wUmutoni yashyikirije Perezida wa Mauritania Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rwateye intambwe mu kurinda abana ihohoterwa 20 Ukwakira 2026 Saa 23:05
  2. Nyagatare: Mu byumweru bibiri, hafashwe inzoga 31 000 zo mu mashashi 20 Ukwakira 2026 Saa 19:02
  3. Ibibujijwe indorerezi n’uburenganzira bwazo mu matora y’inzego z’ibanze u Rwanda rwitegura 20 Ukwakira 2026 Saa 17:03
  4. Abayobozi ba Polisi zo mu bihugu 10 mu Rwanda ku ihame ry’uburinganire 20 Ukwakira 2026 Saa 16:05
  5. UEFA yahaye FIFA igihe ntarengwa cyo gusobanura imiyoborere ya Infantino 20 Ukwakira 2026 Saa 12:18