Umugaba w’Ingabo za Nigeria zirwanira ku Butaka (COAS) Lt. Gen. Waidi Shaibu ari mu ruzinduko rw’iminsi itandatu mu Rwanda, rwatangiye ku Cyumweru tariki ya 18 rukazageza ku wa 23 Ukwakira 2026, aho yaje mu biganiro bigamije kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi mu bya gisirikare.
Uru ruzinduko kandi rugamije kwihutisha ubufatanye mu gutanga ibisubuzo ku bibazo by’umutekano ku mugabane wa Afurika, rukaba rwabayeho ku butumire bw’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka (ACOS).
Nk’uko byatangajwe n’Ingabo za Nigeria ku rubuga rwa X, Lt. Gen. Waidi Shaibu akigera i Kigali, yakiriwe na mugenzi we Maj. Gen. Nyakarundi ari kumwe na Ambasaderi w’inzibacyuho wa Nigeria mu Rwanda, Ibrahim Zanna.
Ubuyobozi bw’Ingabo za Nigeria bwahamije ko ibiganiro uwo Muyobozi n’abamuherekeje bagirana n’inzego zitandukanye z’umutekano ari amahirwe yo gusangira ubunararibonye bw’ibikorwa bya gisirikare, kurushaho kwimakaza imikoranire y’ingebo z’ibihugu byombi ndetse no gusuzumira hamwe ingamba zihuriweho zo kurwanya iterabwoba, imbogamizi z’umutekano zigenda zivuka ndetse n’uburyo bw’imikoranire mu guharanira umutekano urambye muri Afurika.
Ubuyobozi bw’Ingabo za Nigeria kandi bwatangaje ko uru ruzinduko rwa Lt. Gen. Shaibu rushimangira ukwiyemeza kw’ingabo za Nigeria mu kwimakaza ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu bya gisirikare, kwimakaza ubufatanye mu kubaka ubushobozi ndetse no guharanira umutekano uhuriweho bijyanye n’icyerekezo cy’izo ngabo.
Ibyo biganiro bikomeje bivugwa ko byibanda ku guteza imbere umwuga w’igisirikare mu bihugu byombi ndetse no kureba ku nzira zishoboka z’uburyo ingabo z’ibihugu byombi zakorana mu guhanga n’ibibazo by’umutekano Afurika ihanganye na byo.
U Rwanda na Nigeria ni ibihugu bibiri bya Afurika bifite uruhare rukomeye mu bikorwa byo kubungabunga umutekano w’Akarere n’umugabane muri rusange, aho ubufatanye bwabyo bumaze imyaka myinshi.
Inyandiko z’ibihugu byombi zishimangira ko guhera mu mwaka wa 2000, abasirikare b’u rwanda bagiye boherezwa kongerera ubumenyi mu mashuri ya gisirikare yo muri Nigeria, arimo Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryigisha Abayobozi (Armed Forces Command and Staff College).
Ku rundi ruhande, abayobozi b’ingabo za Nigeria bagaragaje ko bungukira byinshi ku gusura u Rwanda no kwigira ku buryo ingabo zarwo zagize uruhare mu kongera kubaka Igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.







Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE