Abanyarwanda baba muri kenya basabwe kurushaho kwimakaza indangagaciro n’umuco by’u Rwanda kuko ari wo muzi n’umurage bishingiyeho iterambere ry’Igihugu cyabo.
Ni ibyagarutsweho mu Imurikabikorwa Nyarwanda rya kabiri ryabereye ku Kibuga cya Siporo cya Utalii i Nairobi muri Kenya, rigamije kwimakaza umurage w’umuco n’indangagaciro nyarwanda ndetse no kurushaho gukomeza umubano w’Abanyarwanda n’Abanyakenya.
Iryo murikabikorwa ryitabiriwe n’abasaga 500 barimo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, abakinnyi bitabiriye amarushanwa atandukanye ya siporo, ababyinnyi ndetse n’imurikagurisha ry’ibicuruzwa na serivisi bitangwa na ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda.
Abitabiriye bahataniye ibihembo mu mupira w’amaguru, muri volleyball, mu gisoro ndetse na dame, mbere yo gukomereza mu birori by’umugoroba aho amakipe yatsinze yaherewe ibihembo.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya Rwamucyo Ernest, yashimiye Komite Nyobozi y’Umuryango w’Abanyarwanda muri Kenya yateguye iryo murikabikorwa ry’umuco, asaba Abanyarwanda baba muri Kenya gukomeza kwimakaza indangagaciro z’u Rwanda ari na ko basigasira umurage w’umuco na kirazira.
Yabashishikarije kuguma kuri gakondo yabo bimakaza ubukungu bw’umuco nyarwanda, mu migenzo n’imigirire yose bibaranga bari mu mahanga.
Umuyobozi Komite Nyobozi y’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Kenya, Dr Innocent Butare na we yashishikarije Abanyarwanda kudatezuka kuri gakondo yabo, aboneraho gushmangira umumaro wo gusigasira umuco w’u Rwanda n’isura yarwo nziza mu ruhando rw’amahanga.
Ibirori byaranzwe n’imbyino ndetse n’indirimbo za gakondo, abakaraza bavuzaga ingoma, n’ibindi bikorwa byagaragazaga uburyo umuco w’u Rwanda ukungahaye kandi ufite byinshi by’umwihariko bitangaza abandi bakanabyigiraho.
Iryo murikabikorwa rishingiye ku muco ryanatanze amahirwe kuri ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda yo kugaragaza ibyo bakora na serivisi batanga muri Kenya , bikaba byashimangiye uburyo bakomeza guhangira amahirwe Igihugu cyabo ndetse n’icyo bakoreramo.
U Rwanda na Kenya ni ibihugu bifite umubano w’amateka watangijwe mu mwaka wa 1965 ariko uza guhagarikwa kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wongera gusubukurwa mu mwaka wa 2001.
Kuri ubu ibihugu byombi byishimira ko umubano waybyo ukomeza kwaguka mu nzego zitandukanye kandi ukaba w’uw’ingirakamaro mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Ibihugu byombi bihuriye mu bukungu, ubucuruzi, umutekano, ubwikorezi, uburezi n’imikoranire mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ibihugu byombi bikomeje gukorana imishinga inyuranye ari na ko byagura imikoranire binyuze mu masezerano asinywa.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, hasinywe amasezerano n’inyandiko 11 z’ubufatanye mu nzego zirimo abinjira n’abasohoka, ubuyoboi bw’Inzego z’ibanze, amazi n’ubuhinzi, kubungabunga ibidukikije, imiturire, umuco n’ubutabera.
Kubera uwo mubano mwiza, ku wa 29 Nzeri 2026, ku cyambu cya Mombasa hageze ubwato bwa mbere bwikoreye toni 40 000 z’ibikomoka kuri peteroli byatumijwe n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ingufu (RNEC), binyuze mu nzira y’ubwikorezi y’Umuhora wa Ruguru, byongera uburyo u Rwanda rushobora kubona ibikomoka kuri peteroli, rukoresheje ibikorwa remezo bya Kenya.
Ku wa 22 Mutarama 2026, na bwo hasinywe amasezerano yo gutangiza ibiro by’Ikigo cya Kenya gishinzwe ibyambu (KPA) i Kigali, hagamijwe gukoroshya ubwikorezi bw’ibicuruzwa, kugabanya imbogamizi mu bikorwa remezo by’ubucuruzi no kongera imikoranire mu Muhora wa Ruguru.








Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE