Umuhanzi w’Umunyabugwi muri Afurika Lucky Dube, yibutswe mu gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 18 Ukwakira, cyaranzwe n’injyana ya Reggae cyitabirwa n’abakunzi bayo, hibandwa ku zifite ubutumwa bukangurira abantu kwimakaza amahoro n’ubumwe.
Icyo gitaramo cyateguwe kandi gikorwa na Kompanyi isanzwe itegura ibitaramo izwi nka Holly Jah Doves Ltd, igamije kongera kwibutsa abakunzi b’umuziki kwimakaza ubumwe no kurwanya ivangura. Abakunzi b’iyo njyana by’umwihariko bihebeye ibihangano bya Lucky Dube bahuriye muri icyo gitaramo bamwizihiza cyane ko hari hashize imyaka 19 yitabye Imana.
Bamwe mu baganiriye na Imvaho Nshya bavuga igitaramo nk’icyo atari igihe cyo kwibuka Lucky Dube gusa ahubwo ari n’igihe cyo kureba aho bageze umurage we wo kurwanya ivangura. Uwitwa Tuyishime Jean Chrisostome avuga ko kumwibuka ari ugushimangira ubutumwa bwa Lucky Dube Kandi impamvu bamwibuka bishimiye ari uko ari Intwari.
Ati: “Twazinduwe no kuririmba, dutarama kandi dusingiza Lucky Dube impamvu tumwibuka twishimye ni uko yasize ubutumwa bukangurira amahoro n’urukundo kandi ibigwi bye tugomba kubisigasira kugira ngo turokore abantu bave mu bibi bakore ibyiza( kuva muri Babylon bajya muri Zion).”
Mukandahinyuka Gaudiose uzwi ku izina rya mama Hub avuga ko kuri we Lucky Dube atapfuye kuko ibigwi bye bihari.
Ati: “Njye simwibuka tariki 18 Ukwakira gusa, mwibuka buri munsi kuko intwari idapfa, Lucky Dube yasize indirimbo nyinshi zikangurira Abanyafurika gushyira hamwe zinarwanya ivangura n’akarengane.
(…) Iyo umuntu aguhaye umurage mwiza ndetse agasiga igihira kibikwibutsa nk’indirimbo uwo muntu aba atarapfuye aba yarimuwe mu buzima bumwe akanya mu bundi, ahubwo twe tugomba kwirinda ibyatuma dushyamirana.”
Ni igitaramo cyibanze ku ndirimbo ze zitandukanye zirimo ‘Remember me’, Together as one, ‘Back to my Root’, ‘Slave’ n’izindi nyinshi za Reggae zirimo iza Bob Marley ndetse n’izo mu Kinyarwanda ariko zo muri iyo njyana.
Ni igitaramo cyaririmbyemo amatsinda atandukanye arimo Holly Jah Doves band, Mystic Revelation band, n’abandi bahanzi baririmba ku giti cyabo bose bizihiye abitabiriye igitaramo. Lucky Dube yitabye Imana ku wa 18 Ukwakira 2007, bivuze ko ku wa 18 Ukwakira 2026 hari hashize imyaka 19 apfuye.
Uyu muhanzi ukomoka muri Afurika y’Epfo wamamaye mu njyana ya Reggae, yishwe arashwe n’abagizi ba nabi bashakaga kumwambura imodoka mu gace ka Rosettenville, i Johannesburg, ubwo yari kumwe n’abana be babiri. Amakuru yatangajwe icyo gihe avuga ko abo bagizi ba nabi bamurashe ubwo bageragezaga kumwambura imodoka, ahita apfa.







Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE