U Rwanda rwoherereje Kenya imiti yo guhangana na Ebola 

U Rwanda rwoherereje Kenya imiti yo guhangana na Ebola 

Guverinoma ya Kenya yatangaje ko yakiriye imiti yatanzwe n’u Rwanda mu rwego rwo gufasha icyo gihugu mu guhangana n’icyorezo cya Ebola. Ni amakuru yatangajwe n’Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima ya Kenya, Dr. Patrick Amoth mu kiganiro yagiranye na Citizen TV ku Cyumweru, tariki ya 18 Ukwakira 2026. 

Yagize ati: “Dukomeje kwakira inkunga n’ibikoresho biturutse mu Bushinwa no muri OMS. Uyu munsi kandi twakiriye imiti yatanzwe n’u Rwanda mu gihe dukomeje guhagana n’iki cyorezo.”

Minisiteri y’Ubuzima muri Kenya yatangaje ko kugeza ubu, abantu umunani ari bo bamaze kwandura Ebola, umwe muri bo akaba yaritabye Imana.

Ebola yandura binyuze mu guhura n’amatembabuzi yo mu mubiri w’umuntu wanduye, yaba akiriho cyangwa yarapfuye. Ishobora gutera umuriro, kuruka, impiswi, ndetse iyo yakomeye igatera kuva amaraso imbere mu mubiri no hanze yawo.

Icyorezo cyo muri RDC cyatangajwe hagati muri Gicurasi, ariko gishobora kuba cyari cyaratangiye amezi mbere yaho. Giterwa n’ubwoko bwa virusi budakunze kuboneka bwitwa Bundibugyo, butarabonerwa urukingo cyangwa umuti byemewe.

Uganda yagaragayemo abarwayi ba Ebola muri Gicurasi na Kamena, ariko muri Kanama itangazwa ko itakirangwamo iyo virusi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amajyaruguru: Abangavu basaga 6 000 batewe inda mu myaka 2 20 Ukwakira 2026 Saa 07:19
  2. Umuhanzi The Ben yateguje igitaramo cya New year Groove cya 3 19 Ukwakira 2026 Saa 16:59
  3. Ibihugu by’i Burayi byaburiye abaturage babyo bari mu Bufaransa  19 Ukwakira 2026 Saa 16:14
  4. Amavubi U17 yabonye itike ya CAN 2027 nyuma y’imyaka 15  19 Ukwakira 2026 Saa 15:53
  5. Irene Ntale ababazwa no kuba atarabona urubyaro 19 Ukwakira 2026 Saa 15:38