Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3%

Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3%

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yatangaje ko ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda muri iyi Ntara bigeze kuri 95,3%, ariko hakaba hakenewe gukomeza uburezi n’ubukangurambaga kugira ngo imyumvire ishingiye ku macakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside irandurwe burundu.

Uwo muyobozi ashimangira ko kugera ku bumwe burambye bisaba uruhare rw’inzego z’ubuyobozi, imiryango n’abaturage, kugira ngo indangagaciro z’ubumwe n’ubudaheranwa zishinge imizi mu Banyarwanda bose.

Yagize ati: “Kuba ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% ni intambwe ishimishije, ariko ntibivuze ko urugendo rurangiye. Turasaba abaturage gukomeza kwimakaza ubumwe, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kurera abana mu ndangagaciro zo gukunda igihugu no kubana neza n’abandi, nkaba rero nizera ko uyu mubare ugomba kugera ku 100%.”

Bamwe mu baturage bagaragaza ko hakiri imbogamizi zitangirira mu miryango, aho hari ababyeyi bagifite imyumvire ishobora kugira ingaruka ku bana babo.

Ufitimana Caline wo mu Karere ka Musanze avuga ko amateka y’u Rwanda akwiye gukomeza kwigishwa mu miryango no mu bindi bigo byigisha, kugira ngo imyumvire ibangamira ubumwe bw’Abanyarwanda idakomeza guhererekanywa mu bisekuru.

Yagize ati: “Hari abantu bo mu miryango y’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakomokaga muri aka gace, numva ko hakenewe gukomeza ubukangurambaga, kugira ngo abantu basobanukirwe amateka kandi twubake ubumwe.”

Nduwiteka Philemon wo mu Karere ka Gakenke na we avuga ko hari ababyeyi bagifite imyumvire ishingiye ku macakubiri, bakaba bashobora kuyitoza abana babo mu buzima bwa buri munsi.

Yagize ati: “Hari bamwe mu babyeyi bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, bakayigisha abana babo mu rugo. Ibi bishobora kugira ingaruka ku mibanire y’urubyiruko, ari yo mpamvu uburezi butangirira mu muryango bukwiye kwitabwaho.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, na we agaragaza ko ubumwe n’ubudaheranwa ari urugendo rusaba ibiganiro bihoraho ku mateka y’u Rwanda, gukemura ibibazo bikigaragara mu mibanire y’Abanyarwanda no gufasha abafite ibikomere by’amateka.

Yagize ati: “Dusaba ko ubumwe n’ubudaheranwa biva mu bayobozi bikagera mu baturage, bakaganirizwa ku mateka yacu, bagendeye kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda. Kwigisha ni uguhozaho. Ababyeyi na bo bakwiye gutoza abana babo gukunda igihugu no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Uwimana Consolée yasabye ko ubumwe n’ubudaheranwa byagera hose mu miryango
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  2. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  3. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  4. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  5. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50