U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri 

U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri 

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, uri kotswa igitutu n’imyigaragambyo y’abamagana izamuka ry’ibiciro n’ibibazo mu mashuri Makuru na za Kaminuza, yanze ubwegure bwa Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Laurent Nuñez, ahubwo amusaba gushyiraho uburyo bushya bw’imikorere y’inzego z’umutekano kugira ngo zihangane n’ibibazo byugarije Igihugu.

Minisitiri Laurent Nuñez yatanze ubwegure bwe ku Cyumweru tariki ya 18 Ukwakira 2026,  nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, Elysée ariko kuri uyu wa 19, ibyo biro byatangaje ko bwanzwe.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP bivuga ko Nuñez yemeye ko mu mijyi imwe n’imwe abapolisi batakaje ubushobozi bwo kugenzura uko ibintu byari byifashe mu gihe cy’imyigaragambyo kandi nta myiteguro ihagije yabaye mu guteganya ibyabaye ari yo mpamvu yahisemo kwegura.

Itangazo ry’ibiro bya Perezida byasabye Laurent Nuñez gufata ingamba kugira ngo haboneke amakuru yuzuye ku makosa yabaye no gushyiraho uburyo bushya bw’imikorere y’inzego z’umutekano kugira ngo zishobore guhangana n’icyo kibazo. Bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bari basabye ko Laurent Nuñez akurwa ku mirimo ye, nyuma y’uko iyo  myigaragambyo itangiye mu mpera z’icyumweru gishize.

Icyakora Laurent yemera ko iyo myigaragambyo yabayemo ihohoterwa n’amakosa, kandi ko ku wa 17 Ukwakira hafashwe abantu hafi 2 400 bari bahanganye n’inzego z’umutekano mu gihe hakomeretse abapolisi 1 000.

Izo mvururu kandi zaranzwe n’imirwano hagati y’abapolisi n’abigaragambya, gusahura amaduka no gutwika ahantu hatandukanye mu mijyi  nka Limoges, Paris, Marseille, Lyon, Bordeaux na Limoges n’ahandi.

U Bufaransa bwugarijwe n’imyigaragambyo yamagana izamuka ry’ibiciro n’ibibazo bivugwa mu mashuri Makuru na za Kaminuza
Abigaragambya batwitse imodoka n’ibindi bikorwa remezo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  3. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  4. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  5. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40