Umuhanzi Butera Knowless yatumiwe nk’umuhanzi mukuru uyoboye urutonde rw’abaziririmba mu gitaramo cya ‘Improper Access’, kigiye kubera i Kigali ku nshuro ya gatatu.
Ni igitaramo cyitwa ‘Improper Access’ gihuza abahanzi, aba-DJ n’abakunzi b’umuziki, cyatangiye kumenyekana mu 2024 kuri ubu kikaba kigiye kuba ku nshuro ya gatatu.
Ni igitaramo gisanzwe gitegurwa na kompanyi yitwa Blackout.inc aho gitegurwa hagamije guhuza umuziki n’abawuvanga mu rwego rwo kuryoshya imyidagaduro kurushaho.
Aganira n’Itangazamakur Butera Knowless yateguje qbakunzi be ko bakwiye kwitegura kwizihirwa kuko arimo kubategurira ibyiza gusa gusa.
Yagize ati: “Natumiwe nk’umuhanzi mukuru muri iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya gatatu. Imyiteguro igeze kure. Abakunzi bitegure kugira ibihe byiza, byuzuye ibyishimo.”
Butera Knowless atumiwe nk’umuhanzi mukuru muri icyo gitaramo mu gihe arimo guhatanira ibihembo mu marushanwa ya zikomo Africa Caribbean Awards 2026 aho yashyizemo indirimbo ye yise ‘Ntacyo’ ihatanye mu cyiciro cy’indirimbo ifite amashusho meza y’umwaka.
Nubwo abategura bamaze gutanga Butera Knowless nk’umuhanzi uyoboye igitaramo urutonde rw’abandi bahanzi bazafatanya gushimisha abakunzi b’umuziki rwo ntaruratangazwa.
Biteganyijwe ko igitaramo cya ‘Improper Access’ kizaba tariki 31 Ukwakira 2026, muri Camp Kigali.







Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE