Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yahuye n’Abanyarwanda baba muri Mali, abashishikariza gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda. Minisitiri Amb. Nduhungirehe uri mu ruzinduko rw’akazi i Bamako, yaganiriye n’Abanyarwanda ku wa 13 Ukwakira 2026, ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Mali Festus Bizimana.
Ambasade y’u Rwanda muri Mali yatangaje ko Amb. Nduhungirehe yabwiye abo Banyarwanda uruhare rwabo mu guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza by’u Rwanda, kumenyekanisha no guteza imbere isura yarwo ku rwego mpuzamahanga, gushimangira ubumwe n’ubufatanye hagati y’abagize umuryango Nyarwanda bubahiriza amategeko n’indangagaciro by’igihugu babamo no kongera ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Abanyarwanda baba muri Mali.
Uruhare rw’Abanyarwanda baba mu mahanga rugaragarira no mu mafaranga bohereza mu gihugu. Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko mu 2025 bohereje mu gihugu miliyoni 640 z’amadolari ya Amerika, avuye kuri miliyoni 379 z’amadolari mu mwaka wa 2021.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE