Levixone na Desire Luzinda baritegura kwibaruka impanga

Levixone na Desire Luzinda baritegura kwibaruka impanga

Levixone uzwi cyane mu muziki wa Uganda ariko ukomoka mu Rwanda n’umugore we Desire Luzinda uzi mu muziki uramya ukanahimyanza Imana, batangaje ko vuba bazakira umugisha kuko bari mu myiteguro yo kwibaruka imfura yabo.

Mu buryo butunguranye aba bombi basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga amashusho magufi agaragaza Levixione na Luzinda bishimanye ariko umugabo arimo gukora ku nda y’umugore we wagaragaraga nk’ukuriwe.

Mu magambo baherekeresheje ayo mashusho baciye amarenga ko bitegura impanga banditse bati: “Ssalongo w’uyu mwaka gusa”.

Ni amagambo yishimiwe n’abakunzi babo cyane ko ijambo Ssalongo ari izina rihabwa umugabo wabyaye impanga mu Gihugu cya Uganda.

Batangaje ayo makuru nyuma y’igihe gito bahakanye amashusho yari yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko Desire Luzinda atwite baburira abakunzi babo ko ayo mashusho atari ukuri ahubwo ari ayakozwe n’abantu hakoreshejwe ubwenge buhangano (AI) icyakora ko bazabihera amakuru igihe nikigera.

Desire Luzinda na Sam Lucas Lubyogo, wamamaye nka Levixone mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bashyingiranywe mu birori byabereye muri Kampala Serena Hotel, i Kigo muri Uganda ku wa 15 Kanama 2025.

Ifoto yakuwe mu mashusho magufi Levixionna Luzinda basangije abakunzi babo
Levixon na Luzinda baritegura kwibaruka impanga
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Butera Knowless yatumiwe nk’umuhanzi mukuru mu gitaramo ‘Improper Access’ 14 Ukwakira 2026 Saa 15:20
  2. Kigali: Polisi yavumbuye utubari n’ububiko byacuruzwagamo inzoga z’ibyuma 14 Ukwakira 2026 Saa 14:48
  3. Byinshi kuri Formula 1 u Rwanda rugiye kwakira 14 Ukwakira 2026 Saa 14:30
  4. Urubanza rw’umunyamakuru Ndahiro Valens Papy rwasubitswe 14 Ukwakira 2026 Saa 13:09
  5. Urubanza rw’Umunyarwanda Nshimiye ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside rwatangiye i Boston 14 Ukwakira 2026 Saa 11:55