Kigali: Polisi yavumbuye utubari n’ububiko byacuruzwagamo inzoga z’ibyuma

Kigali: Polisi yavumbuye utubari n’ububiko byacuruzwagamo inzoga z’ibyuma

Polisi y’u Rwanda yafashe inzoga z’ibyuma z’amoko atandukanye zitemewe gucuruzwa mu Rwanda mu bikorwa byakorewe mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge no mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo. Hafashwe kandi abantu bakekwaho kuzicuruza, mu gihe abandi bagishakishwa.

Mu Murenge wa Muhima, mu Kagari ka Nyabugogo, Polisi yagiye gusaka akabari kitwa Moon Life nyuma yo guhabwa amakuru n’umuturage wavuze ko gacururizwamo inzoga z’ibyuma zakuwe ku isoko kubera ingaruka zigira ku buzima bw’abazinywa.

Muri iryo  isaka, Polisi yahasanze inzoga z’amoko atandukanye zirimo Konyagi amacupa 28, K-Vant amacupa 26, Bazoka amacupa atatu, Kiwingo amacupa 16, Gilbey’s amacupa atandatu, Bond Seven amacupa atanu na Indiko Gin amacupa 16.

Umuyobozi w’ako kabari, Tuyishime Claire, ufite imyaka 27, yarafashwe ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhima. Inzoga zafashwe na zo ziramenwe.

Mu bindi bikorwa byakozwe ku matariki ya 10 na 11 Ukwakira 2026, mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage yafashe ububiko bw’inzoga z’inkorano zitemewe gucuruzwa mu Rwanda.

Ubwo bubiko bwari ubwa Gatete Aimable, ukirimo gushakishwa. Hafatiwe amakarito 192 y’inzoga z’amoko atandukanye, arimo Kiwingu amakarito 35, King Vodka amakarito 39, Rabiant amakarito atanu n’amacupa abiri, GS Run amakarito 18 n’amacupa abiri, Saint Nero amakarito 11, Home Town amakarito 14 na Nobils ntoya amakarito 16.

Harimo kandi Medal Gin amakarito 24, Bombastic Gin amakarito atatu, Castle Gin amakarito ane, Gilbey’s ntoya ikarito imwe n’amacupa abiri, Savis Gin amakarito atatu, Napoleon ikarito imwe n’amacupa umunani, Club Gin amakarito abiri, Gilbey’s nini ikarito imwe n’amacupa abiri, Ingwe Gin amakarito abiri, Safari nini amacupa atatu, New House Gin amakarito atatu, K-Vant nini amacupa atatu, Rack Gin ikarito imwe n’icupa rimwe, Konyagi ikarito imwe na Gorilla Warage amakarito icyenda.

Izo nzoga zose zaramenwe, mu gihe nyir’ububiko agishakishwa kugira ngo akurikiranwe ku cyaha cyo gucuruza inzoga zitemewe ku isoko ry’u Rwanda.

Ku wa 4 Ukwakira 2026, hagati ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba na saa moya na 45 z’ijoro, Polisi ifatanyije n’inzego z’ibanze yafashe izindi nzoga z’ibyuma zakuwe ku isoko mu rugo rwa Mbonimpa Idrissa, ufite imyaka 29, utunze iduka ahazwi nka Mugahoromani, mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kabuga, mu Murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo.

Ibi byakozwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’umuturage wari watanze amakuru ko mu rugo rwa Mbonimpa hashobora kuba hari inzoga zitemewe gucuruzwa.

Mu nzoga zahafatiwe harimo Konyagi amakarito ane n’amacupa 36, Gilbey’s amakarito abiri n’amacupa 32, Kiwingo nini amacupa atanu, Rack Gin amacupa atandatu, Bazoka amacupa umunani, Gin Camp Fire amacupa 10, Hanson amacupa umunani, Nobils amacupa atanu, Rack Gin ntoya amacupa atanu, Savis Gin amacupa atandatu, Millennium amacupa abiri, K-Vant icupa rimwe, Uruvange amakarito abiri, Diama amakarito atandatu na Gubwa Neaza amacupa  11.

Kuba inzoga z’ibyuma zitemewe gucuruzwa zigikomeza gufatanwa bamwe mu bacuruzi bigaragaza ko hari izishobora kuba zikiri mu baturage. Polisi iributsa abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bantu bakekwaho kuzicuruza mu buryo bwihishe, ikanabasaba kwirinda kuzinywa kubera ingaruka zishobora kugira ku buzima.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Butera Knowless yatumiwe nk’umuhanzi mukuru mu gitaramo ‘Improper Access’ 14 Ukwakira 2026 Saa 15:20
  2. Levixone na Desire Luzinda baritegura kwibaruka impanga 14 Ukwakira 2026 Saa 15:04
  3. Byinshi kuri Formula 1 u Rwanda rugiye kwakira 14 Ukwakira 2026 Saa 14:30
  4. Urubanza rw’umunyamakuru Ndahiro Valens Papy rwasubitswe 14 Ukwakira 2026 Saa 13:09
  5. Urubanza rw’Umunyarwanda Nshimiye ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside rwatangiye i Boston 14 Ukwakira 2026 Saa 11:55