Nyamagabe: Abatutsi basaga ibihumbi 20 bishwe mu 1963

Nyamagabe: Abatutsi basaga ibihumbi 20 bishwe mu 1963

Mu biganiro by’ Ubumwe n’ Ubudaheranwa birimo kubera mu Karere ka Nyamagabe byahuje abaturage bo mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe mu cyahoze ari Gikongoro, hagaragajwe itotezwa ryakorewe Abatutsi bakanicwa.

Mujawayezu Prisca, yavukiye ku Gikongoro mu 1957, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Mugano. Avukana n’ abana 12, ariko  bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Avuga ko gutoteza Abatutsi bitabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ahubwo yatangiye kare higishwa icengezwa matwara n’ ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati: “Ndibuka niga mu mashuri abanza bajyaga baduhagurutsa mu ishuri bareba umubare w’ Abatutsi n’ abahutu kugira ngo bohereze amafishi muri Minisiteri.”

Akomeza avuga ko iri barura ryo mu mashuri ryamugizeho ingaruka we na bagenzi be, ubwo bari barangije amashuri abanza bagakora ibizamini bya Leta.

Ati: “Nakoze ikizamini cya Leta inshuro eshatu ntaremererwa kujya mu mashuri yisumbuye. Umwe mu barimu yabwiye ababyeyi banjye ko ntashobora gutsinda kuko imyirondoro yanjye iri muri Minisiteri.”

Bakimenya impamvu adatsinda kandi yari umuhanga ndetse yarabaga n’uwa mbere, ababyeyi be ngo bemeranyijwe ko ava mu ishuri akajya kwiga gutera intabire.

Ati: “Papa wanjye yari umwarimu ariko akarwara igifu. Baje kumwimura ku kigo yigishagaho bamujyana ku kindi, bambwira ko nzajya nteka nkamugemurira saa sita. Papa yansabiye ishuri aho yari yimukiye, bararimpa nuko nkoze ikizamini ndatsinda, ariko impamvu ni uko uwo mwaka ari njyewe wari wagize amanota asabwa njyenyine.”

Urwango n’ivangura ntabwo ryabaga mu mashuri gusa, kuko no mu giturage hajyaga haza indege ya kajugujugu bivugwa ko yagenzuraga ingo z’Abahutu n’ Abatutsi.

Ati: “Iyo indege yazaga, abaturage basohokaga mu nzu bakamanika ibitambaro byarangaga amoko bitewe n’ishyaka barimo. Igitambaro gitukura cyarangaga urugo rw’Abahutu naho igitambaro cy’icyatsi kibisi cyarangaga urugo rw’Abatutsi. Papa yahitaga amanika igitambaro gitukura, indege yamara kugenda akongera akamanika icyatsi kibisi kuko indege yazengurukaga mu kirere n’Abahutu bazengurukaga mu ngo n’amaguru.”

Minisitiri w’ Ubumwe bw’ abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène agaruka ku itotezwa n’ubwicanyi byakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro by’umwihariko ahitwaga Bufundu, Bunyambiriri na Nyaruguru, yavuze ko abaturage babanje kubibwamo urwango babwirwa ko Abatutsi atari Abanyarwanda, ahubwo ari abanyamahanga ari yo mpamvu bagomba kurwanywa bakicwa.

Ati: “Taliki 14/7/1963 hakozwe inama ishishikariza abahutu kwica Abatutsi. Iyi nama yari yateguwe na Perefe wa Gikongoro witwaga Nkeramugaba. Yakurikiwe na korali zahimbaga indirimbo zuzuyemo urwango kuburyo twazigaga mu mashuri abanza aho nayize mu Cyanika.”

Akomeza avuga ko abahutu batahise bitabira kwica Abatutsi icyo gihe, ahubwo byageze taliki 21/12/1963, Perezida Kayibanda atanga itegeko ryo kwica Abatutsi anavuga ko umuntu uzagaragara nk’ aho abakingira ikibaba nawe azicwa akajyana na bo.

Ati: “Taliki ya 32/12/1963 Abatutsi bahise batangira kwicwa, abasaga ibihumbi 20 barishwe.”

Abavuka mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro bavuga ko bakuze babwirwa ko Abatutsi bicwaga bakajugunywa mu mugenzi wa Rukarara ku buryo amazi yawo yaje guhindura ibara akaba umutuku kubera imirambo yajugunywagamo yatemaguwe.

Ibi biganiro by’ Ubumwe n’ Ubudaheranwa byateguwe na Unity Club Intwararumuri ku bufatanye na Minisitiri y’ Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, bifite insanganyamatsiko iragira iti: ‘Ubumwe n’Ubudaheranwa Amahitamo Yacu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Polisi y’u Bubiligi yasatse urugo rwa Perezida Tshisekedi i Buruseli 14 Ukwakira 2026 Saa 18:03
  2. Minisitiri Amb. Nduhungirehe yahuye n’Abanyarwanda baba muri Mali 14 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Butera Knowless yatumiwe nk’umuhanzi mukuru mu gitaramo ‘Improper Access’ 14 Ukwakira 2026 Saa 15:20
  4. Levixone na Desire Luzinda baritegura kwibaruka impanga 14 Ukwakira 2026 Saa 15:04
  5. Kigali: Polisi yavumbuye utubari n’ububiko byacuruzwagamo inzoga z’ibyuma 14 Ukwakira 2026 Saa 14:48