Levixone uzwi cyane mu muziki wa Uganda ariko ukomoka mu Rwanda n’umugore we Desire Luzinda uzi mu muziki uramya ukanahimyanza Imana, batangaje ko vuba bazakira umugisha kuko bari mu myiteguro yo kwibaruka imfura yabo.
Mu buryo butunguranye aba bombi basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga amashusho magufi agaragaza Levixione na Luzinda bishimanye ariko umugabo arimo gukora ku nda y’umugore we wagaragaraga nk’ukuriwe.
Mu magambo baherekeresheje ayo mashusho baciye amarenga ko bitegura impanga banditse bati: “Ssalongo w’uyu mwaka gusa”.
Ni amagambo yishimiwe n’abakunzi babo cyane ko ijambo Ssalongo ari izina rihabwa umugabo wabyaye impanga mu Gihugu cya Uganda.
Batangaje ayo makuru nyuma y’igihe gito bahakanye amashusho yari yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko Desire Luzinda atwite baburira abakunzi babo ko ayo mashusho atari ukuri ahubwo ari ayakozwe n’abantu hakoreshejwe ubwenge buhangano (AI) icyakora ko bazabihera amakuru igihe nikigera.
Desire Luzinda na Sam Lucas Lubyogo, wamamaye nka Levixone mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bashyingiranywe mu birori byabereye muri Kampala Serena Hotel, i Kigo muri Uganda ku wa 15 Kanama 2025.







Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE