Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yakiriwe na Perezida wa Mali, Gen. Assimi Goïta, baganira ku kwagura ubufatanye hagati y’ibihugu byombi n’uburyo bwo gukomeza gukorana mu guhangana n’ibibazo by’umutekano.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe uri mu ruzinduko rw’akazi i Bamako, yakiriwe na Gen. Assimi Goïta ku gicamunsi cyo ku wa 13 Ukwakira 2026.
Mu butumwa Minisitiri Amb. Nduhungirehe yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko ibiganiro yagiranye na Perezida Gen. Assimi Goïta byibanze ku mubano w’ibihugu byombi n’uburyo bwo gukomeza gukorana mu guhangana n’ibibazo by’umutekano.
Yagize ati: “Ku gicamunsi I Bamako, nanyuzwe no kwakirwa na Nyakubahwa Jenerali Assimi Goïta, Perezida w’Inzibacyuho akaba n’Umukuru w’Igihugu cya Mali. Twaganiriye ku mubano urangwa hagati ya Mali n’u Rwanda, ku mutekano w’Uturere twacu twombi, ndetse no ku kwihuza kwa Afurika.”
Nyuma yo kugirana ibiganiro na Perezida Assimi Goïta, Minisitiri Nduhungirehe yasuye Ingoro Ndangamurage ya Mali n’Urwibutso rwa Modibo Keïta, Perezida wa mbere wa Mali wayoboye iki gihugu kuva mu 1960 kugeza mu 1968.
Izi nyubako zifite amateka akomeye mu muco no mu mateka ya Mali zatumye agira amahirwe yo kurushaho kumenya umurage w’iki Gihugu, by’umwihariko uruhare rwacyo mu gitekerezo cyo kwishyira hamwe kw’ibihugu n’abaturage ba Afurika (Pan-Africanism).
Yasobanukiwe kandi impinduka za politiki n’imibereho byaranze Mali kuva yabona ubwigenge mu 1960.
Modibo Keïta yabaye Perezida wa mbere wa Mali nyuma yo kubona ubwigenge, ayobora igihugu kugeza mu 1968, ubwo ubutegetsi bwe bwahirikwaga n’igisirikare.
Uru ruzinduko rubaye mu gihe umubano w’u Rwanda na Mali ukomeje kwaguka. Ibihugu byombi bimaze gusinya amasezerano agera kuri 20 mu nzego zitandukanye, ndetse byiyemeje kurushaho guteza imbere imikoranire n’ubuhahirane.
Biteganyijwe ko mu 2027 Mali izakira inama ya kabiri ya Komisiyo Ihuriweho y’ibihugu byombi, ikazahuzwa n’inama y’ubucuruzi, hagamijwe gushyira iterambere ry’ubukungu mu nkingi z’ingenzi z’umubano w’ibihugu byombi.











Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE