Byinshi ku nyungu u Rwanda rwiteze mu kwakira ‘Formula 1 African Grand Prix’

Byinshi ku nyungu u Rwanda rwiteze mu kwakira ‘Formula 1 African Grand Prix’

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko u Rwanda rwiteguye  kwakira isiganwa ry’imodoka nto rizwi nka ‘Formula 1 African Grand Prix’, aho rwitezweho  kuzongera ubukerarugendo, ishoramari, ritanga imirimo mishya kandi biteze imbere impano z’urubyiruko muri siporo yo gusiganwa ku modoka

Ni urushanwa ryitezweho ibikorwa remezo bigezweho bizubakwa aho biteganyijwe no kujya byifashishwa mu myaka 10 izashira ruyakira.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika, na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ubwo basobanuraga intego z’u Rwanda mu kwakira iri rushanwa rikomeye ku rwego rw’Isi.

Ni mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira 2026, ubwo u Rwanda rwemererwaga kwakira irushanwa rya Formula 1 Afurika Grand Prix, ruzatangira kwakira kuva mu 2030 mu gihe cy’imyaka 10.

Formula 1 mu guteza imbere ubukerarugendo n’ishoramari

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yavuze ko Formula 1 iri muri gahunda y’igihe kirekire u Rwanda rufite yo kuba ihuriro ry’ubukerarugendo, ishoramari na serivisi.

Yavuze ko ikibuga cyo gusiganiramo kizubakwa hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege gishya cya Kigali kirimo kubukwa mu Karere ka Bugesera, bikazatuma cyongera ubushobozi bwo kwakira abagenzi buve kuri miliyoni ebyiri bugere hafi kuri miliyoni eshanu ku mwaka.

Ati: “Ni ngombwa kugaragaza ko Formula 1 iri muri gahunda yagutse y’igihe kirekire igamije gushyira u Rwanda ku mwanya w’ingenzi mu bukerarugendo, ishoramari na serivisi.”

Yibukije ko mu myaka icumi ishize u Rwanda rwakoresheje siporo nk’uburyo bwo guteza imbere ubukerarugendo, harimo Basketball Africa League rwakiriye ku bufatanye na NBA na Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare.

Yasobanuye ko Formula 1 ari indi ntambwe muri iyo gahunda, kuko izakurura abantu benshi bazakenera serivisi zitandukanye zirimo amahoteri, resitora, ubwikorezi n’ibicuruzwa.

Yavuze ko ikibuga cyo gusiganiramo muri iryo rushanwa giteganyijwe kuzaba gifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 100, mu gihe mu mpera z’icyumweru cy’irushanwa hateganywa abantu bagera hafi ku bihumbi 300 bazakoresha serivisi zitandukanye.

Ati: “Ibyo bizongera cyane icyifuzo cy’ibicuruzwa na serivisi, bityo ubucuruzi busanzwe bukure. Ibyo kandi bizongera amafaranga Leta ikusanya binyuze mu misoro ku bicuruzwa na serivisi, imisoro ku nyungu z’ibigo n’indi misoro.”

Jean-Guy Afrika yongeyeho ko ishoramari rishya rizakururwa n’iri rushanwa rishobora gutuma haboneka imirimo mishya, rikagura ibikorwa by’ubucuruzi kandi rikongera ubushobozi bw’igihugu bwo gutanga ibicuruzwa na serivisi.

Impamvu irishanwa ryiswe ‘African Grand Prix‘

Umuyobozi Mukuru wa RDB yavuze ko guhitamo izina African Grand Prix bifitanye isano n’icyerekezo cy’u Rwanda cyo guteza imbere ubufatanye n’ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika.

Yagaragaje ko u Rwanda ruri Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) no ku Isoko Rusange rya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA), rukaba rwaragize uruhare mu ishyirwaho ry’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA), ndetse rukaba rwarakuyeho viza ku Banyafurika binjira mu gihugu.

Yavuze ko guha iri rushanwa izina rya Afurika bizafasha kurigeza ku bafatanyabikorwa benshi ku mugabane, aho kurigaragaza nk’igikorwa cy’u Rwanda rwonyine. Ati: “Turashaka ko kiba igihe siporo ya Formula 1 yagarutse  muri Afurika, ikazahaguma burundu.”

Ni irushwa ryaherukaga kubera muri Afurika mu myaka 33 ishize aho ryabereye muri Afurika y’Epfo mu 1993. Guy yasobanuye ko icyifuzo ari uko kwakira iri rushanwa byaba intangiriro y’igihe Afurika izajya yakira andi masiganwa ya Formula 1, ibihugu bitandukanye bikajya bisimburana mu kuyategura.

Ikibuga kizajya gikoreshwa umwaka wose

Jean-Guy Afrika yavuze ko ikibuga cyo gusiganiramo kitazubakwa hagamijwe kwakira irushanwa rimwe gusa mu mwaka, ahubwo ko kizategurwa ku buryo cyakwakira ibindi bikorwa. Yavuze ko kizajya cyifashishwa mu bitaramo by’umuziki, imurikagurisha n’ibindi bikorwa bitandukanye, bityo kigakomeza kubyara inyungu no mu gihe irushanwa ritarimo kuba.

Ku kibazo cy’uko inyungu z’ubukungu zitegerejwe zishobora kutagerwaho, yavuze ko u Rwanda rutabiteganya, ashingiye ku mibare n’uburyo iri rushanwa ryitwaye mu bindi bihugu, ndetse no ku bikorwa remezo biteganyijwe kubakwa.

Yongeyeho ko amasezerano ateganyijwe kumara imyaka 10, ku buryo mu gihe umusaruro utegerejwe utabonetse mu mwaka runaka, hazafatwa ingamba zo kunoza imikorere mu mwaka ukurikiyeho kugira ngo hakururwe abakerarugendo n’abandi bashyitsi benshi.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika

U Rwanda rurashaka guteza imbere impano muri siporo yo gutwara imodoka

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko kwakira Formula 1 bigamije kurenga igikorwa cyo kwakira irushanwa, ahubwo bikazibanda no ku guteza imbere imyidagaduro, ishoramari, akazi n’impano z’urubyiruko.

Yavuze ko Formula 1 ari intambwe ikomeye ku Rwanda, kuko ari rimwe mu marushanwa akomeye ku isi muri siporo yo gusiganwa mu modoka, ihuza amarushanwa, imyidagaduro n’ubucuruzi.

Ati: “Iyi ni intambwe ikomeye. Ni ikirango gikomeye mu rugendo rurerure. Iyo uvuga F1 uba uvuga irushanwa rya mbere siporo yo gusiganwa ku modoka ku Isi. Harimo amarushanwa, imyidagaduro n’ubucuruzi.”

Minisitiri Mukazayire yavuze ko imyiteguro yatangiye kuva kera, binyuze mu biganiro n’impande zitandukanye no mu bikorwa by’abafatanyabikorwa biri mu gutegura umushinga.

Yasobanuye ko igikurikiyeho ari ugutegura ibikenewe byose, birimo ikibuga cyo gusiganiramo, ibikorwa remezo n’ibindi bizafasha mu kwakira irushanwa no gutanga imyidagaduro ku bazaryitabira.

Yashimangiye ko u Rwanda rutabona Formula 1 nk’ibirori by’icyumweru kimwe, ahubwo ko ruyifata nk’ishoramari rirambye. Ati: “Ntabwo tureba ibirori by’icyumweru kimwe gusa. Nk’uko byavuzwe, ntabwo ari ukwinjiza amafaranga gusa bakaza bakagenda, ahubwo ni ishoramari.”

Minisitiri Mukazayire yavuze kandi ko muri gahunda ziteganyijwe harimo gushyiraho ishuri ryigisha ubumenyi muri siporo y’imodoka (Motorsport Academy), rigamije guteza imbere impano z’Abanyafurika no kubafasha kubona amahirwe muri uyu mukino.

Yavuze ko ayo mahirwe atazagarukira kuri Formula 1 gusa, ahubwo azagera no mu yandi marushanwa yo gusiganwa mu modoka, arimo Rally, agaragaza ko u Rwanda rusanzwe rwakira Mountain Gorilla Rally.

Yavuze ko imyiteguro igomba kwibanda ku bikorwa remezo, kongerera abantu ubushobozi no kugera ku ntego eshatu z’ingenzi ari zo amarushanwa, imyidagaduro n’ubucuruzi, kugira ngo kwakira Formula 1 bizasigire u Rwanda na Afurika inyungu zirambye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44