Ikigo cyo muri Singapore kirarambagiza amahirwe y’ishoramari mu Rwanda

Ikigo cyo muri Singapore kirarambagiza amahirwe y’ishoramari mu Rwanda

Ikigo gikomeye muri Singapore cyitwa Singapore Technologies Engineering (ST Engineering) cyaje kurambagiza amahirwe y’ishoramari ari mu nzego zitandukanye mu Rwanda. 

Intumwa z’icyo kigo mpuzamahanga gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga, kubaka ibikorwa remezo birebana n’indege, imijyi igezweho, umutekano n’igisirikare, ziri mu ruzinduko rw’ubucuruzi n’ishoramari ruhuza u Rwanda na Singapore. 

Mu biganiro  bagiranye n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye basobanuriwe amahirwe y’ishoramari aboneka mu bufatanye bwimakaza iterambere ry’ibikorwa remezo mu bwikorezi, gutunganya amazi n’ingufu n’izindi nzego z’imikoranire. 

Muri urwo ruzinduko bagize amahirwe yo guhura n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), hamwe n’abayobozi bakuru b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) na Ecofleet Rwanda, baganira ku mahirwe y’ubufatanye n’ishoramari.

Ibiganiro byibanze ku kureba uburyo impande zombi zakorana mu guteza imbere ubwikorezi, gutunganya amazi n’ibikorwa remezo by’ingufu, inzego zifatwa nk’ingenzi mu iterambere rirambye ry’u Rwanda no guhindura icyerekezo cy’ubukungu n’imibereho myiza.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko urwo ruzinduko rutanga amahirwe yo gusuzuma uruhare ibigo byo muri Singapore byagira mu mishinga y’ibikorwa remezo, binyuze mu bufatanye n’inzego za Leta n’ibindi bigo bikorera mu Gihugu.

Ubumenyi n’ubunararibonye iki kigo gifite muri izo nzego bishobora kuba umusingi w’ubufatanye n’u Rwanda mu mishinga igamije kongera ubushobozi bw’ibikorwa remezo no kwihutisha iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. 

Intumwa za ST Engineering zabonanye n’abayobozi mu nzego zitandukanye
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Papa Léon XIV agiye kujyanwa mu bitaro 12 Ukwakira 2026 Saa 19:21
  2. Rwanda Premier League yashyizeho uburyo bwihariye bwo kwinjiza abanyabigwi ku bibuga 12 Ukwakira 2026 Saa 17:52
  3. Abaramyi Vestine na Dorcas bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘IBIHE’ 12 Ukwakira 2026 Saa 17:36
  4. Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimuriwe ahandi 12 Ukwakira 2026 Saa 16:43
  5. Abimukira basaga 139 bahitanywe n’impanuka y’ubwato y’umupaka wa Djibouti 12 Ukwakira 2026 Saa 15:23