Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda rwiteguye kuba umufatanyabikorwa mwiza mu guteza imbere isiganwa ry’imodoka ku Mugabane wa Afurika.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukwakira 2026, ubwo u Rwanda rwahabwaga kwakira amasiganwa y’imodoka nto azabera muri Afurika (Formula One Africa Grand Prix), mu gihe cy’imyaka 10, guhera mu ntangiro za 2030, mu birori byabereye mu nyubako ya BK Arena.
Yagize ati: “Uyu munsi, nishimiye gutangaza ku mugaragaro ko u Rwanda rumaze igihe rushyira imbaraga nyinshi mu myiteguro yo kwakira isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix mu ntangiriro ya 2030.”
Yakomeje agira ati: “U Rwanda rwishimiye kandi rufite amatsiko yo kugira uruhare muri uru rugendo ruzahindura uburyo Afurika ibonwa mu ruhando rwa siporo ku Isi.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko Umugabane wa Afurika ufite ubushobozi bwo kuzamura ireme rya siporo yo gusiganwa mu modoka.
Yagize ati: “Ubu bufatanye bwari butegerejwe igihe kirekire kandi ni intsinzi ku Mugabane wose wa Afurika. Icyo dukeneye ni uko ‘African Grand Prix’ iharurira inzira andi marushanwa akabera kuri uyu Mugabane.”
Umuyobozi Mukuru wa Formula 1, Stefano Domenicali, yavuze ko umunsi utari uwo gutangaza gusa ko hagiye kuba Grand Prix muri Afurika, ahubwo uyu munsi ni intangiriro y’igice gishya mu mateka ya Formula 1.
Yavuze ko amarushanwa ya Formula 1 asanzwe abera mu bice bitandukanye cyane kandi hafite amateka akomeye ku Isi gusa mu gihe kirekire, hari umugabane umwe wari utarabona umwanya ukwiriye muri uru rugendo rwacu, uwo ni Afurika.
Ati: “Afurika ni Umugabane ukungahaye ku mateka, umuco, udushya, impano n’amahirwe menshi. Ni Umugabane urangwa n’imbaraga, ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo ndetse n’ubushobozi butagira imipaka bwo gukomeza gutera imbere.”
Tumaze imyaka myinshi tuvuga ko twifuza kugaruka muri Afurika, ariko buri gihe twashimangiraga ko tugomba kubikora mu buryo bukwiye, dufite icyerekezo gikwiye kandi dufatanyije n’umufatanyabikorwa ukwiriye. Uwo mufatanyabikorwa ni u Rwanda.”
Iri rushanwa ryaherukaga kubera ku Mugabane wa Afurika mu myaka 33 ishize, aho icyo gihe ryabereye muri Afurika y’Epfo.
Biteganyijwe ko mu minsi iri imbere hazatangazwa amakuru arambuye ajyanye n’itariki isiganwa rya mbere rizaberaho, ibyiciro byo kubaka ikibuga cy’amasiganwa ndetse na gahunda y’ibikorwa bizajya biba mu mpera z’icyumweru cy’amarushanwa.







Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE