Igitaramo cya Koffi Olomide muri Uganda cyasubitswe ku munota wa nyuma

Igitaramo cya Koffi Olomide muri Uganda cyasubitswe ku munota wa nyuma

Igitaramo cy’umuhanzi Koffi Olomide cyagombaga kubera muri Uganda cyasubutswe ku munota wa nyuma kubera ingamba za Minisiteri y’Ubuzima zo gukumira Ebola.

Ni igitaramo cyari giteganyijwe ko kizaba tariki 9 Ukwakira 2026, biza gutangaza ko cyasubitswe umunsi nyirizina cyagombaga kubera ugeze.

Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’uko inzego z’ubuzima zishyizeho amabwiriza agenga ingendo zituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu rwego rwo gukumira Ebola.

Mu butumwa abateguye icyo gitaramo batangaje ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko bashyigikiye umwanzuro wa Guverinoma.

Banditse bati: “Twubaha kandi dushyigikiye ingamba Guverinoma ya Uganda yafashe mu kurinda ubuzima bw’abaturage, abashyitsi n’abandi bose bashobora guhura n’ingaruka z’icyo cyorezo.”

Bisegura ku bari biteguye icyo gitaramo ariko banatangaza ko itariki kizasubukurirwa izatangazwa mu gihe kiri imbere.

Bati: “Twiseguye ku bari bamaze kugura amatike kuko ubuzima ni bwo bwa mbere birakwiye ko bwitabwaho. Turasaba abari bafite amatike ko bayabika neza kuko vuba tuzatangaza itariki cyimuriweho.”

Koffi Olomide asanzwe yitwa Antoine Christophe Agbepa Mumba, ni umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo ukomoka muri RDC.

Yatangiye kumenyekana mu muziki mu myaka ya za 1970, bivuze ko amaze imyaka 56 akora umuziki akaba azwi cyane mu njyana ya Rumba.

Igitaramo cya Koffi Olomide muri Uganda cyasubitswe ku munota wa nyuma
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Cristiano Ronaldo yahagaritswe mu ikipe y’Igihugu ya Portugal 10 Ukwakira 2026 Saa 16:31
  2. Abanya Kigali bazindukiye muri Siporo rusange idasanzwe 10 Ukwakira 2026 Saa 14:47
  3. MoYa yishimiye filime Ben’Imana izahagararira u Rwanda muri Oscars 10 Ukwakira 2026 Saa 12:36
  4. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  5. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50