Abanya-Cameroun bahawe gusifura umukino wa APR FC na Zamalek SC

Abanya-Cameroun bahawe gusifura umukino wa APR FC na Zamalek SC

Abasifuzi bakomoka muri Cameroun bayobowe na Abdoul Mefiri ni bo bazasifura umukino APR FC izakiramo Zamalek SC mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike yo gukina amatsinda ya CAF Champions League.

Ni nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF), ryandikiye amakipe yombi riyamenyesha abazagira uruhare muri uyu mukino utoroshye.

Abdoul Mefiri azaba ari mu kibuga hagati yungirijwe na Elvis Jay Noubou Ngoujo na Rodrigue Mini Mbli
bazaba bari mu mpande ndetse Antoine Max Isuma uzaba ari uwa kane.

Ni umukino uteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro, ku wa 16 Ukwakira saa Kumi n’Ebyiri mu gihe uwo kwishyura uzabera kuri Cairo International Stadium, ku wa 24 Ukwakira 2026 mu Misiri.

APR FC yasezereye Les Aigle du Congo yo muri Repubulika Iharanira Demokarsi ya Congo (RDC) mu ijonjora rya mbere, mu gihe Zamalek SC yasezereye AS Port yo muri Djibouti.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ikomeje kwitegura uyu mukino kuko imaze gukina imikino ibiri ya gicuti harimo uwayihuje na Amagaju FC ndetse n’uwa Mukura VS.

Abanya-Cameroun bayobowe na Abdoul Mefiri ni bo bazasifura umukino APR FC izakiramo Zamalek SC
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Icyo nshyize imbere ni iterambere ry’Umuturage- Meya mushya wa Huye 24 Ugushyingo 2026 Saa 15:42
  2. Imikoreshereze mibi y’imiti, imvano y’ubudahangarwa bw’udukoko 24 Ugushyingo 2026 Saa 13:04
  3. Abayobozi 36 ba Polisi barahugurwa ku miyoborere no kurwanya ruswa 24 Ugushyingo 2026 Saa 12:44
  4. The Ben na Andy Bumuntu bazasusurutsa abazitabira YouthConnekt Africa Summit 24 Ugushyingo 2026 Saa 11:58
  5. Amerika na Mexique mu Bihugu bizakira Igikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2031 24 Ugushyingo 2026 Saa 11:25