Ambasaderi Christine Nkulikiyinka yashyikirije Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’Ubutwererane muri Espagne, kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Ni umuhango wabereye mu Murwa Mukuru i Madrid kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 2 Ukwakira 2026.
Iyi ni ntambwe ikomeye mu mubano w’ibihugu byombi dore ko ari ubwa mbere u Rwanda rugize uruhagarariye mu Bwami bwa Espagne.
Amb Nkulikiyinka yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Espagne n’Inama y’Abaminisitiri mu Rwanda yateranye ku wa 10 Kamena 2026.
U Rwanda na Espagne bifitanye umubano mwiza mu bya dipolomasi kuva mu 1967.
Icyakora mu 2008 umubano w’u Rwanda na Espagne warimo agatotsi , ubwo umucamanza wo muri iki gihugu, Fernando Andreu Merelles yashyiragaho impapuro zita muri yombi Abanyarwanda 40 barimo abahoze n’abari mu buyobozi bukuru bw’igihugu.
Ni ikintu gikomeye cyababaje Guverinoma y’u Rwanda cyane nyuma y’ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake. Gusa yaje kurekurwa, ndetse ku wa 10 Nzeri 2015 Urukiko rw’Ikirenga muri Espagne rutesha agaciro impapuro zose zo guta muri yombi abayobozi 40 b’u Rwanda.
Kuva icyo gihe ibihugu byongeye gusubukura umubano hagati yabyo ndetse bikomeza kwiyemeza kwagura imikoranire mu ngeri zitandukanye.
Mu 2018 ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu Kirere, mu gihe mu 2020 byiyemeje ubufatanye mu bucuruzi n’ubutabera.
Muri Mutarama 2024, kandi ibihugu byombi byongeye gusinyana amasezerano y’imikoranire mu bijyanye n’uburezi ndetse no gusangira ubumenyi mu bya dipolomasi.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE