Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye abayobozi gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo abaturage bafite, aho guhora babyikoreye nyamara byakagombye gukemurwa bitarambiranye.
Yabigarutseho kuri uyu wa 2 Ukwakira 2026, ubwo yakiraga indahiro y’abagize Inteko Ishinga Amategeko babiri, ari bo Senateri Gasamagera Wellars na Depite Niyonshuti Ben, uhagarariye urubyiruko mu Mutwe w’Abadepite.
Uyu muhango wabereye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, aho abo bayobozi barahiriye imbere ya Perezida wa Repubulika, biyemeza kuzuza neza inshingano bahawe no gukorera igihugu mu buryo buboneye.
Mu butumwa yabahaye Perezida Kagame yabasabye gukoresha ubumenyi n’ubushobozi bafite mu kuzuza inshingano bahawe, cyane cyane mu gushakira ibisubizo ibibazo abaturage bahura na byo.
Yavuze ko abayobozi badakwiye kurebera ibibazo abaturage bafite, ahubwo ko bagomba kugira uruhare mu kubishakira ibisubizo mu gihe gikwiriye.
Ati: “Ibibazo abaturage baba bafite bigomba gukemurwa, aho kugira ngo bareke guhora babyikoreye. Ahari ibigoranye, abantu bafatanye kubishakira ibisubizo.
Amikoro kenshi abadahagije ariko nubwo adahagije uhera ku bishoboka akaba ari byo ukemura, ugashakisha andi mikoro aganisha ku byo udashoboye gukemura uwo mwanya”.
Perezida Kagame kandi yasabye abayobozi barahiye uyu munsi, kimwe n’abandi barahiye mu minsi yashize cyangwa bazarahira mu gihe kiri imbere, kuzuza inshingano bemeye kandi bakazikora uko bikwiye.
Yagaragaje ko inshingano z’abayobozi zitagomba kugarukira ku rwego rumwe, ahubwo ko buri rwego rugomba kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage, hakoreshejwe ububasha n’ubumenyi rufite.
Senateri Gasamagera Wellars yashyizweho n’ihuriro ry’’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, hashingiwe ku biteganywa n’amategeko. Urukiko rw’Ikirenga rwemeje kandidatire ye ku wa 25 Nzeri 2026.
Naho Niyonshuti Ben yatowe n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko kugira ngo ahagararire urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, hashingiwe ku biteganywa n’amategeko agenga amatora.
Depite Niyonshuti asimbuye Hon Vénuste Icyitegetse weguye mu nshingano muri Kamena 2026. Mu gihe Senateri Gasamagera Wellars asimbuye Donathille Mukabarisa uherutse kwitaba Imana.








Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE