FDLR iracyafashe bugwate Abanyarwanda baba ahacungwa na Leta ya RDC
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko nubwo guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka hamaze kwakirwa Abanyarwanda 3 752 babaga mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), abatahutse ari abagiye bava mu bice bicungirwa umutekano n’Ihuriro AFC/M23 kuko abari mu bice birindwa na Leta bagifashwe bugwate n’uumutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yabikomojeho ubwo yashyiraga umucyo ku nkuru ya RFI igerageza guha agaciro ibivugwa n’abarwanya Leta y’u Rwanda bagerageza kwitambika gahunda yo gucyura impunzi ikubiye mu masezerano ya Washington.
Yavuze ko ari ngombwa kugaragaza ko Abanyarwanda 3 752 bafashijwe gutahuka ku nkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) n’Ingabo zoherejwe mu Butumwa bw’Amahoro na Loni (MONUSCO), baturutse mu bice bigenzurwa na AFC/M23 mu Ntara ya Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo.
Yagize ati: “… Ku Mpunzi ziba muri zone zirinzwe na Leta, baracyafashwe bugwate n’abajenosideri ba FDLR bababuza gutahuka mu gihugu, bakabaheza mu buzima bubi. Hanyuma, biratagaje kubona RFI igerageza guha agaciro ibivugwa n’imitwe yigaragaza nk’iba hafi izo mpunzi (mu yandi magambo FDLR) idahwema kubangamira itahuka ry’izo mpunzi, kubera ko gutahuka bishobora kwambura gutesha agaciro urwitwazo rwabo rw’ibanze (hamwe n’abambari babo b’i Burayi- Jambo Asbl), aho bimurika nk’abarinzi b’izo mpunzi.”
RFI yavuze ko abatahuka boherezanywa n’abahoze mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR hamwe n’abambari babo, ariko ikanagaruka “ku Miryango ihagarariye impunzi yamagana itahuka ry’izo mpunzi n’uburyo budahwitse bafatwamo bakoherezwa mu Rwanda.”
Yagaragaje kandi ko mu batahutse 120 boherejwe tariki ya 8 Nzeri ku bufatanye na MONUSCO harimo 51 bahoze ari abarwanyi ba FDLR ndetse na 69 bagize imiryango yabo, bose bakaba baranyujijwe mu Kigo cya Mutobo aho bahabwa inyigisho z’uburere mboneragihugu bakanigishwa imyuga ibafasha gusubira mu buzima busanzwe bafite ibyangombwa bibafasha kwisanga mu muvuduko w’iterambere ry’u Rwanda.
Iyi nkuru RFI yanditswe ishingiye ku bitekerezo by’abatifuza ko umugambi wo kurandura FDLR burundu, ntinemeranya n’abavuga ko ko abo batahutse ku bushake bwabo, kandi ngo uko batahutse bitabahesha agaciro.
Nyamara ubuhamya butangwa n’abasoje amasomo yo kubasubiza mu buzima busanzwe i Mutobo, bushimangira ko ahubwo bari barahumwe amaso n’ibinyoma bicurwa n’ubuyobozi bwa FDLR ko utahutse mu Rwanda yicwa cyangwa akaburirwa irengero.
Bicuza imyaka bamaze barindagira mu mashyamba ya Congo, abana bakavutswa uburenganzira bwo kwiga, abandi bakisanga mu mitwe yotwaje intwaro mu gihe Igihugu cyababyaye kibategeye amaboko ndetse n’ubuyobozi bukaba bwarabaremeye amahirwe atandukanye.
Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko nubwo nta ntambwe igaragara ku ruhande rwa Leta ya Ccongo yo kubahiriza amasezerano ya Washington yasinywe ku wa 4 Ukuboza 2025, yo yiteguye gutanga umusanzu wayo wose ukenewe mu rugendo rwo kugarura amahoro arambye mu Karere.
Nk’uko bikubiye muri ayo Masezerano, u Rwanda rwemeje ko ruzakuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi ku mipaka ari uko umutwe w’iterabwoba wa FDLR utagiteje impungenge z’umutekano mu gihugu no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.