MINUBUMWE yagaragaje akaga k’imvugo zihembera urwango ku mbuga nkoranyambaga
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yaburiye abakoresha imbuga nkoranyambaga biganjemo urubyiruko, gushungura bakamenya abo bakurikira, bakamenya n’ibyo batangariza kuri izo mbuga kuko bashobora kwisanga mu buyobe bwo gutangaza imvugo zihembera urwango cyangwa bagakurikira abazikwirakwiza, bikabasenya bidasize n’Igihugu.
Ni ibyagarutsweho mu biganiro byateguwe n’umuryango Vision Jeunesse Nouvelle, byabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri 2026.
Ni ibiganiro byahurije hamwe abiganjemo urubyiruko ruba mu miryango yimakaza amahoro, abahanzi, abanyamakuru na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, aho bigaga ku kubaka amahoro arambye by’umwihariko hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga harwanywa imvugo zihembera urwango hifashishijwe izo mbuga.
Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE, Mahoro Eric yasobanuye ko urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu kwirinda no kurwanya abakoresha imbuga nkoranyambaga bahembera urwango, ariko anabibutsa ko ibyo babikora kuko babanje kumenya ingaruka z’ikibi n’ibyiza byo kuba umuntu muzima wubakiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda wimakaza amahoro n’urukundo.
Yagaragaje ko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakurikirwa cyane kandi ubutumwa batanga bugira uruhare mu guhindura imyumvire y’ababakurikira, ariko iyo batanga ubutumwa bubi bashobora kuyobya benshi mu gihe gito.
Ati: “Iyo ukurikiye ikibi ugana ahabi. Ni yo mpamvu twibanze ku gukorana n’urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga kugira ngo babanze bahinduke babe abanyamahoro, bahinduke beza, bajye mu ngamba zo gusigasira indangagaciro na kirazira z’umuco Nyarwanda.”
Mahoro yagaragaje ko kurwanya imvugo z’urwango bidakwiye gutangirira ku mvugo ubwayo gusa, ahubwo ko hakwiye kubanza kurebwa imyitwarire ituma abantu bateshuka ku ndangagaciro na kirazira z’umuco kuko ari byo bibyara urwango n’ivangura. Ni na yo mpamvu hari gushyirwa imbaraga mu kwigisha urubyiruko amateka no kububakira ubushobozi butuma bagira ubushishozi mu byo bakwirakwiza n’ibyo bakurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Umuryango Mpuzamahanga uharanira Amahoro Arambye, (Interpeace), wasabye abakurikira n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kujya babanza kwibaza niba ubutumwa bagiye kumva cyangwa gutanga bufite icyo bwungura mu mibereho y’abantu cyangwa ari ibikwirakwiza amagambo arema amacakubiri.
Kayitare Frank uyobora Interpeace mu Rwanda, yagize ati: “Mugerageze kubirwanya mwumve ko ntacyo bimaze. Bityo icyo ugiye kwandika cyangwa kuvuga wumve niba ari icyateza imbere imibanire myiza.”
Kayitare yongeyeho ko bidakwiye ko abantu basakaza ubutumwa bwibasira abantu cyangwa amatsinda y’abantu hatabayeho kubanza kumenya ukuri, ahubwo abakoresha imbuga nkoranyambaga bagahitamo gutangaza ibyubaka.
Yagaragaje ko urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye kwigira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakayashingiraho barwanya ikibi cyose aho cyatera gituruka, bakarinda abazabakomokaho ko bakwisanga mu mateka y’ibyabaye.
Yongeyeho ati: “Mufite umwanya mwiza wo kwigira ku byabaye ariko mufite n’uruhare rwo kwigisha abazabakomokaho.”
Umuyobozi w’Umuryango Vision Jeunesse Nouvelle, ufasha urubyiruko kuvumbura impano, kuzihuza n’isoko no guharanira amahoro , Frere Vital Ringuyeneza yavuze ko mu rubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga hari abarangwa n’imvugo z’urwango bihisha cyane cyane mu mazina atari ayabo bakoresha ku mbuga nkoranyambaga (fake account).
Yavuze ko kandi uko baba bangana kose bashobora kwangiza byinshi ari yo mpamvu bakwiye kwigishwa bagahinduka ababiba urukundo.
Ati: “Hari abagira imvugo zihembera urwango ariko icyanduza sosiyete n’iyo yaba umuntu umwe ashobora kwangiza byinshi cyane ni yo mpamvu n’abo bake bagihari ntitwagakwiye kuvuga ko ntacyo badutwara ni yo mpamvu twafatanya kugira ngo tubigishe bahinduke.”
Urubyiruko rwiyemeje guhangana n’imvugo z’urwango
Bamwe mu rubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga bemera ko bahura n’ubutumwa buhembera urwango n’ivangura kandi hari abantu bamaze kubifata nk’akazi bagakoresha igihe cyabo n’ubwenge basakaza ubutumwa busenya.
Bashimangira ko kurwanya abayobya Abanyarwanda bikwiye guhera ku bana bakiri bato bigishwa urukundo, bikazamukira no mu bakoresha izo mbuga bakamenya gutandukanya icyiza n’ikibi.
Izampabyose Innocent yagize ati: “Nkurikije ibyo mbona n’ibyo mpura na byo mbona guhembera urwango byarabaye akazi kuri bamwe mu rubyiruko, ariko icyo nakora ni uguca ukubiri n’ibyanyobya ariko nanone urukundo rukigishwa kuva mu buto.”
Umuhire Carine na we ati: “Hakenewe ibiganiro bihoraho byigisha urubyiruko urukundo, indangagaciro zishingiye ku muco Nyarwanda n’uko bakoresha imbuga nkoranyambaga batayobya abantu kuko hari abakora ibibi bibwira ko ari byo byatuma bakurikirwa.”
Ubushakashatsi bwakozwe na MINUBUMWE mu 2025, bugaragaza igipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda bwerekanye ko imvugo z’urwango zikomeje kuba ikibazo gihangayikishije, aho abagera kuri 40% bavuze ko imbuga nkoranyambaga zo hanze y’Igihugu zisenya ubumwe n’ubwiyunge.
Abagera kuri 58% kandi bavuze ko itangazamakuru ryo mu mahanga ribangamira urugendo rwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, bivuze ko 42% basigaye ari bo bonyine bemeza ko itangazamakuru ryo mu mahanga rishyigikira ubumwe n’ubwiyunge.








