RwandAir yegukanye igihembo cyo kwakira no guha serivisi nziza abakiliya muri Afurika

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 19, 2026
  • Hashize umunsi 1
Image

Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere (RwandAir) yahawe igihembo cyo kwakira no guha serivisi nziza abakiliya muri Afurika, mu bihembo bya Skytrax World Airline Awards bya 2026.

Ni igihembo RwandAir yegukanye ku wa Gatanu, tariki 18 Nzeri 2026, aho yagihawe n’ikigo Skytrax gisanzwe gitanga ibihembo ku bigo by’indege n’ibibuga by’indege by’indashyikirwa ku Mugabane w’Afurika.

Umuhango wo gutanga ibi bihembo by’umwaka wa 2026 wabereye i London mu Bwongereza, ukaba waritabiriwe n’abayobozi ba Sosiyete z’indege zo hirya no hino ku Isi.

Mu butumwa iyi sosiyete yashyize hanze, yavuze ko yahawe iki gihembo kubera ubufatanye bw’abakozi n’abagenzi bayigana.

Yagize iti: “Ku bagenzi bacu mwarakoze kuba muduhitamo, mukatugirira icyizere mudushinga ingendo zanyu, muduha amahirwe yo kubakira no kubasangiza ubwiza bw’Igihugu cyacu.

Ku itsinda ryacu ridasanzwe, mwarakoze ku bw’urugwiro, ubunyamwuga n’ubwitange bigaragarira mu byo mukora kuri buri rugendo rw’indege, mu bikorwa byose ndetse no mu buryo mwakira kandi mukitaho buri mugenzi, iki gihembo namwe ni icyanyu.”

Mu mwaka ushize wa 2025, muri ibi bihembo bizwi nka ‘World Airline Awards” Rwanda Air yari yahawe igihembo cy’umwaka nka sosiyete nziza ya mbere mu zikorera ubwikorezi bwo mu kirere ku Mugabane wa Afurika.

Mu bindi bihembo byatanzwe muri uyu mwaka, Singapore Airlines ni yo yahize ibindi bigo by’indege ku Isi. Ni umwanya yasimbuyeho Qatar Airways isanganywe imikoranire na RwandAir yafashe umwanya wa Kabiri, ku mwanya wa gatatu haza Cathay Pacific, umwanya wa kane haje ANA All Nippon Airways mu gihe Turkish Airlines yaje ku mwanya wa gatanu.

Ku Mugabane wa Afurika sosiyete y’indege yahize izindi ni Ethiopian Airways, biba inshuro ya Cyenda yikurikiranya iyi sosiyete yegukana iki gihembo.

RwandAir ni sosiyete y’igihugu yatangiye ingendo ku wa 1 Ukuboza mu 2002 yitwa Rwandair Express. Mu 2009 yaje guhindura izina yitwa RwandAir, ari na ryo ikoresha kugeza ubu.

Kugeza ubu RwandAir ifatwa nka Sosiyete z’indege ziri gutera imbere byihuse, aho ikora ingendo zijya hirya no hino muri Afurika, Aziya n’i Burayi.

Mu ndege ikoresha harimo Boeing 737-800NG, Boeing 737-700NG, Bombardier Q-400NG na Airbus A330-200.

RwandAir yahawe igihembo cyo gutanga serivisi nziza muri Afurika
  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 19, 2026
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE