Moctar yahaye France Mpundu impano y’Imodoka

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 18, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Umuhanzi ukomoka mu Rwanda France Mpundu yahawe impano y’imodoka  n’umukunzi we Moctar ukomoka muri Niger.

Ni impano Moctar ageneye Mpundu nyuma y’iminsi mike amubyariye imfura ibintu bombi bishimiye cyane bagasangiza iyo nkuru abakunzi babo babakurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri uyu wa 18 Nzeri 2026, Moctar yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amashusho aha umukunzi we urufunguzo rw’imodoka ayiherekeresha amagambo asize umunyu.

Yanditse ati: “Ndiyumva nk’umunyamugisha kubaho muri byose ndi kumwe nawe, Ishimwe n’ikuzo n’iby’Imana ( Alhamdulilah).”

France Mpundu ahawe impano y’imodoka  n’umukunzi we Moctar nyuma y’amezi agera muri abiri kuko inkuru y’uko abo bimbi bibarutse imfura yatangajwe tariki 27 Nyakanga 2026.

Ni imodoka yo mu bwoko bwa BYD Leopard 3 yasohotse mu mwaka wa 2025, ikaba ifite agaciro ka miliyoni 33 z’amafaranga y’u Rwanda n’ubushobozi bwo gutwara abantu barindwi bicaye neza.

Urukundo rwa France Mpundu na Moctar rwatangiriye mu irushanwa rica kuri televiziyo rya ‘The Secret Story’, ndetse birangira uyu musore ukomoka muri Niger aryegukanye anamwambitse impeta y’urukundo.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 18, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE