Amavubi U15 yamenye itsinda arimo mu Iserukiramuco ry’Igikombe cy’Isi

Amavubi U15 yamenye itsinda arimo mu Iserukiramuco ry’Igikombe cy’Isi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 15 (Amavubi U15), yamenye itsinda izakinamo mu Iserukiramuco ry’Igikombe cy’Isi ryiswe ‘FIFA World Cup & Festival 2026’, rizabera i Baku muri Azerbaijan.

U Rwanda ruri mu Itsinda Y hamwe na Côte d’Ivoire, Vanuatu, Albania, ibirwa bya Turks & Caicos na Mauritania.

Iri rushanwa rigiye ku nshuro ya mbere, rikazabera kuva ku wa 22 kugeza ku wa 31 Ukwakira 2026. Rizitabirwa n’ibihugu 191.

Ni irushanwa rizategurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru w’abakiri bato, aho ibihugu byose bizahura hatitawe ku rwego ruhago yabyo igezeho.

Kuri uyu wa 18 Nzeri 2026, ni bwo habaye tombola igaragaza uko amakipe azahura mu matsinda 32 azaba agize iri rushanwa.

Buri gihugu kizitabira iri rushanwa kizajyana abakinnyi 14, barimo abavutse mu 2011 na 2012, ndetse n’abayiherekeza batarenze batandatu, biteganyijwe mu kibuga hazajya hakina abakinnyi umunani kuri buri kipe, aho umukino umwe uzaba ugizwe n’ibice bibiri, buri gice kikamara iminota 20. Ku munsi umwe hazajya haba imikino 10, mu gihe imikino yose y’iri rushanwa izagera ku 1 000.

Amavubi U15 yisanze mu itsinda Y mu mikino y’Iserukiramuco ry’Igikombe cy’Isi izabera muri Azerbaijan
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25