Nyamasheke: Yaje gukiza bamutera icyuma ahasiga ubuzima

  • NDOLI Sitio
  • Nzeri 18, 2026
  • Hashize umunsi 1
Image

Niyonteze Simon w’imyaka 31 yapfuye bari ku mujyana ku Kitaro bya Kaminuza bya Kibogora, nyuma yuko yari aje gukiza maze Hitiyaremye Pascal uzwi ku izina rya Gapasi w’imyaka  18 akamutera icyuma mu nda.

Ibi byabaye ahagana saa tatu z’ijoro ku wa Kane tariki ya 17 Nzeri 2026 mu isantere ya Byahi mu Mudugudu wa Gisunzu, Akagari ka Shara mu Murenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke.

Bamwe mu baturage bo batuye muri uwo Mudugudu wa Byahi babwiye Imvaho Nshya ko byaturutse ku rugomo rwabaye, aho abagabo batandukanye bari bari kuganira kuri butiki maze hakaduka ubushyamirane.

Nyirarukundo Jeanne yagize ati: “Nabyutse mbona umuntu yakomeretse mu nda bari kumushyira kuri moto, kuri urwo rugo rwabereyeho ibibazo umukobwa wabo amurika mu muhanda babona Simon aratambutse aje gufasha murumuna we batemye maze bamutera icyuma mu rubavu no mu gatuza. Uwo musore batemye yari ari kuganira n’umukobwa ucuruza kuri iyo butiki.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro yemeje aya makuru avuga ko abakekwaho urwo rugomo bose batawe muri yombi ndetse hari n’umwe uri mu bitaro.

Ati: “Ni byo habaye urugomo rwo gukubita no gukomeretsa byavuyemo urupfu ruturutse ku makimbirane bari basanganywe yo kwibana imiraga bakoresha baroba, nyuma baza kunywa inzoga bamaze gusinda bararwana baterana ibyuma abakomeretsanya umwe muri bo yajyanwe kwa muganga basanga yapfuye.”

Akomeza agira ati: “Kugeza ubu hamaze gufatwa abantu 5 bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kagano, harimo kandi umwe ukekwa ukiri ku bitaro ari kuvurwa nakira akazakurikiranwa. RIB (Urwego rw’Ubugenzacyaha) ikaba yatangiye iperereza ngo abagize uruhare muri ibi bahanwe. Umurambo wanyakwigendera ukaba uri ku Bitaro bya Kibogora.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse, yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira icyaha kuko iyo abaturage batanga amakuru mbere y’uko habaho gukomeretsanya hari igihe byari gukumirwa. 

Muri iyi mirwano kandi hakomeretse abandi bantu batatu, ba biri bacyekwaho ibi byaha bose bakaba bafashwe bafungiye kuri station ya RIB ya Kagano, umwe akaba atarafatwa, mu gihe uwitabye Imana yajyanwe ku bitaro bya Kaminuza bya Kibogora biherereye mu Murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke. 

  • NDOLI Sitio
  • Nzeri 18, 2026
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE