Israel Mbonyi yibiye ibanga ibyamamare ry’uko byarwanya igitutu 

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 18, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Umuramyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi, yahishuye ibanga ry’uko ibyamamare byakwirinda gushukwa n’igitutu cya sosiyete, agaragaza ko hari amahoro n’ubuzima buryoshye abantu basanzwe babamo nyamara bo bikaba bikababera nk‘inzozi.

Ubwo yari umwe mu batumirwa b’ikiganiro gitumirwamo abakirisitu b’ibyamamare mu bintu runaka gitegurwa n’Umushumba Mukuru wa Noble Family Church, Apostle Mignonne Kabera mu rwego rwo kugaragaza ko umuntu yakwamamara neza kandi agakomeza akanakorera Imana ku mugoroba w’itariki 17 Nzeri 2026, yavuze ko guhangana n’igitutu bisaba kutibeshya/ kutishuka.

Ni ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Emera uwo uri we, wubake Igihugu cyawe’ aho cyari kigamije kwerekana ko umuntu akwiye gusobanukirwa ko waba umukirisitu mwiza kandi ukanamamara cyangwa ugahirwa mu byo ukora.“

Ubwo Mbonyi yasubizaga ikibazo yari abajijwe cy’uko yashoboye kujyanisha ubwamamare no guca bugufi, yavuze ko bisaba ko umuntu yirengagiza uko sosiyete imufata.

Yagize ati: “Guhangana n’igitutu bisaba ko wowe utibeshya, niba abantu bagufata nk’igitangaza mu by‘ukuri icyo ni igitekerezo cyabo, ariko wowe mu mutima uzi neza uwo uri we. Rero iyo wibeshye utangira kwitwara uko utari kugira ngo uhuze n’ibyo ba bantu bari kugutekerezaho.”

Mbonyi akomeza avuga ko iyo wemeye ko igitutu cy’uko abantu bagufata kikuyobora hari byinshi utakaza nko kuba watega ikinyabiziga ushaka ukajya aho ushaka mu gihe ushakiye.

Ati: “Nkubu njyewe n‘ubu ndacyatega moto, hari igihe nivira mu rugo n’amaguru nkafata moto nkigira muri siporo nkongera nkafata moto nkataha ntacyo biba bintwaye, n’umumotari untwaye tukagenda tuganira […]

Hari umumotari umwe wantwaye tugenda tuganira, hari ukuntu bashyira telefone ku gutwi bakagenda bumva indirimbo ziri kunyura kuri radio, numva arimo kumva indirimbo yanjye. Ntangira kumuserereza, ndamubaza nti se uyu muntu uramuzi, aransubiza ati cyane, uyu twariganye yitwa Israel Mbonyi, ndamubaza nti mwiganye he se, ati twiganye i Nyanza, ati ariko we yahise ajya mu Buhinde […] baba bafite amakuru y’ibanze y’ukuri.”

Mbonyi akomeza avuga ko uwo mumotari bakomeje kuganira kugeza ubwo yamubwiye ko n‘indirimbo ze ngo bazandikanye icyakora ngo uwo Mbonyi yabaye inkwakuzi akazisohora mbere bo nk’abantu bazandikanye batarasobanukirwa neza.

 Asoza avuga ko ari inkuru yamuysekeje ndetse yagera iyo ajya akanamwibwira akamusezera agakomeza.

Mbonyi avuga ko yagize umugisha wo kutisanisha n’igitutu cy’ubwamamare ashyirwaho ahubwo yumva ko yateye intambwe nto Imana igaha umugisha icyo yamuhamagaruye.

Ati: “Nagize umugisha wo kutirukanka mu bitekerezo kandi nanone iyo uhaye umwanya igitutu gituma wibeshya muri wowe ukaba munini kurusha n’uko abantu bakubona, niwiyoroshya mu mutima wawe, n’abantu biraborohera. Ku byambayeho mbona ko natinyutse akantu gato cyane Imana ikora ibyayo.”

Mbonyi avuga ko intwaro yo kurwanya igitutu ari ukwibwiza ukuri mu mutima wawe ukarwanya ikintu cyase cyakubeshya ko hari icy’uricyo kuko akenshi ntihakomera umuntu hakomeza igihe Imana yamuhaye.

Mbonyi avuze ibi mu gihe ari mu baramyi bakunzwe muri Afurika y’Iburasirazuba no hanze ya Afurika, aho ateganya gutaramora muri Kenya mu gitaramo cyiswe Grace Encounter 2026, kizaba tariki 27 Nzeri 2026.

Israel Mbonyi yasabye ibyamamare kudashukwa n’igitutu cy’ababakunda
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 18, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE