Nyagatare: Ubuso buhingwaho ikawa bwikubye hafi ishuro enye mu myaka itanu
Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare, by’umwihariko abahinzi b’ikawa, bishimira ko ubuhinzi bw’iki gihingwa bwateye imbere, umusaruro ukiyongera ndetse n’ubuso buhingwaho bukaguka, bukava kuri hegitari 823 mu 2021 bukagera kuri hegitari 3,230 muri uyu mwaka.
Mu 2021, ikawa yahingwaga kuri hegitari 823, ahanini mu Mirenge ya Kiyombe, Gatunda na Mukama.
Kuri ubu, ikawa iri guhingwa kuri hegitari zisaga 3 000, ndetse ubuhinzi bwayo bukaba bwarageze no mu yindi mirenge itari isanzwe ihingwamo iki gihingwa.
Abahinzi bari basanzwe bahinga ikawa bavuga ko ubuhinzi bwayo bwateye imbere, cyane cyane kubera kongera ubumenyi mu buryo bwo kuyitaho, gukoresha ifumbire no kunoza umusaruro.
Rwayitare Emma Christian, umuhinzi w’ikawa wo mu Murenge wa Kiyombe, avuga ko umusaruro we wiyongereye nyuma yo guhabwa amahugurwa ku buryo bwo kwita kuri iki gihingwa.
Ati: “Njye nahinze kawa kuva kera ariko icyo twishimira ni uko twagiye duhugurwa ku buryo bwo kwita kuri kawa no gukoresha ifumbire, aho byatumye umusaruro wacu wiyongera. Ubusanzwe najyaga neza hagati y’ibiro 900 na 1 200 ariko ubu ngeze kuri toni 2.”
Akomeza avuga ko kwaguka k’ubuhinzi bw’ikawa byatumye abahinzi barushaho kubona abaguzi ndetse n’inganda zibegera.
Ati: “Ikindi ni uko kuba twarahingaga kawa turi bake byatumaga nta ba rwiyemezamirimo batwitaho kuko batahakuraga umusaruro mwinshi, bikatuvuna tugemura ikawa kure. Kuri ubu abantu bashishikarijwe guhinga kawa tuba benshi ndetse n’inganda ziratwegera, ku buryo zinadufasha mu kuduha ibyo dukeneye gushora mu buhinzi tukabishyura ku musaruro.”
Abahinzi bashya babona ikawa nk’inkomoko y’amafaranga
Abatangiye guhinga ikawa na bo bavuga ko babonye ko iki gihingwa gishobora kubafasha kwihutisha iterambere ry’ubukungu bwabo.
Manirakiza Julien wo mu Murenge wa Tabagwe avuga ko amaze gusarura ikawa inshuro ebyiri, aho umusaruro wo kuri hegitari 0,5 wamwinjirije amafaranga menshi.
Ati: “Njyewe nsaruye inshuro ebyiri. Nateye ikawa ku gice cya hegitari aho igihembwe cya mbere nasaruyeho miliyoni 4,5 Frw, na ho igihembwe gishize nakuyemo miliyoni 6 Frw. Ni amafaranga ntari narigeze mbona mu bindi bihingwa.”
Uyu muturage avuga ko yiteguye kwagura ubutaka ahingaho ikawa, ndetse agakomeza ibikorwa by’iterambere birimo no kuvugurura inyubako abamo.
Serugendo J. Marie Vianney, ushinzwe guteza imbere ibihingwa byoherezwa mu mahanga mu Karere ka Nyagatare, avuga ko nubwo ikawa itari yarahinzwe ku bwinshi muri aka karere, byagaragaye ko gafite ubutaka buberanye n’ubu buhinzi.
Ati: “Ubundi ikawa muri aka karere yahingwaga mu gice cy’imisozi, ahafatanye n’Akarere ka Gicumbi. Gusa muri iyi myaka ya vuba itambutse twatangiye kwagurira ikawa no mu yindi mirenge kuko twasanze hari ubutaka buberanye n’ubu buhinzi. Ni gahunda iri gutanga umusaruro kuko bari kweza kawa nziza kandi nyinshi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague, avuga ko kwaguka k’ubuso buhingwaho ikawa byatumye abaturage barushaho kubona amafaranga, bikagira n’uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’Akarere.
Ati: “Ikawa ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu biri kutwinjiriza amafaranga. Twamaze kubona ko hari ahantu henshi yakwera, aho dushyize imbaraga mu gushishikariza abaturage batuye aho ikawa ihingwa ikera, kubyitabira kandi bakayitaho kugira ngo ibafashe kubateza imbere.”
Imibare igaragaza ko ikawa muri Nyagatare iri guhingwa ku buso bwa hegitari 3 230, hakaboneka umusaruro wa toni 1 782 ku mwaka. Muri uyu mwaka, iki gihingwa kimaze kwinjiriza abahinzi bo mu Karere ka Nyagatare amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari 1 na miliyoni zisa 603Frw.
Kugeza ubu, mu Karere ka Nyagatare habarizwa inganda eshatu zitunganya umusaruro w’ikawa, ndetse hari kubakwa uruganda rwa kane mu rwego rwo gufasha abahinzi no gukumira iyangirika ry’umusaruro.
