Iburasirazuba: Abantu 21 batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa inzoga z’ibyuma
Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba yatangaje ko yataye muri yombi abantu 21 bakurikiranweho gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge, bafashwe mu gikorwa cy’umukwabu cyabaye ku wa Kane, tariki ya 17 Nzeri 2026, hafatwa kandi moto eshatu zakoreshejwe mu kuzitwara.
Iki gikorwa cyakorewe mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Ngoma na Kirehe, hagamijwe gukurikirana no gufata abantu bakora ubucuruzi bw’inzoga zitemewe ndetse n’abazikoresha.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SSP Twizeyimana Hamdun yabwiye Imvaho Nshya ko iki gikorwa cyakozwe hifashishijwe amakuru yatanzwe n’abaturage, Polisi igafatanya n’inzego z’ibanze mu kugera ku bakekwaho ibyo bikorwa.
Muri uwo mukwabu hafashwe litiro 320 z’inzoga z’inkorano, litiro 355 za kanyanga, ndetse n’inzoga zitemewe zizwi nka Zebra Gin zirenga 6 000.
Umuvugizi wa Polisi yavuze ko hafashwe abantu bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bucuruzi, barimo abacuruzi, ndetse na moto eshatu zakoreshwaga mu gutwara izo nzoga.
Yagize ati: “Polisi yafashe ubwoko butandukanye bw’ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe. Twafashe abantu babigiramo uruhare barimo abacuruzi ndetse na moto eshatu zifashishwaga mu kuzitunda.
Twashimye ko abaturage babonye abakora ibi bikorwa bigayitse bakabimenyesha Polisi.”
Yasabye abakomeje gukora ubucuruzi bw’inzoga zitemewe kubihagarika, avuga ko Polisi izakomeza kubakurikirana.
Ati: “Abakomeje kwizirika kuri izi nzoga turabasaba kubicikaho kuko Polisi itazahwema kubarwanya.”
Umuvugizi wa Polisi kandi yibukije abanywa izi nzoga ko inzego zibifitiye ubushobozi zagaragaje ko zishobora kugira ingaruka ku buzima, abasaba kubireka kugira ngo babone umwanya n’imbaraga byo kwiteza imbere no gukorera igihugu.
Polisi y’u Rwanda yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku bantu bakora ubucuruzi bw’inzoga zitemewe n’ibindi bikorwa bihungabanya umutekano, kugira ngo bikomeze kurwanywa.
Polisi y’u Rwanda yavuze ko bamwe mu bakekwaho ibyo bikorwa bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza, mu gihe abandi boherejwe mu bigo byita ku bantu bafite ibibazo bijyanye no kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge.
Abo bafashwe mu gihe mu gihe inzego zishinzwe kugenzura ubuziranenge n’iz’umutekano zakajije ibikorwa byo kurwanya ikorwa, ikirakwiza n’icuruzwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’ibyuma zakuwe ku isoko.
Kuva mu ntangiriro za Kanama, inganda zirenga 140 zikora inzoga z’ibyuma zarafunzwe, mu gihe amoko z’izo nzoga abarirwa mu magana yakuwe ku isoko mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage.
Abayobozi b’ibigo ndetse n’abakozi b’inzego zishinzwe kugenzura inzoga na bo bagejejwe imbere y’ubutabera, bakekwaho kugira uruhare mu ikorwa, ikwirakwizwa n’icuruzwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge.