Abari mu ngabo za Namibia bari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 16, 2026
  • Hashize iminsi 2
Image

Intumwa zigizwe n’abasirikare bakuru n’abakozi bashinzwe amasomo 30 bo mu ishuri rya gisirikare rya Namibia ziri mu Rwanda, mu ruzinduko rw’icyumweru rugamije kwiga ku bijyanye n’Ingabo n’umutekano, imiyoborere ndetse no kongera kubaka igihugu nyuma y’amakimbirane.

Iri tsinda riyobowe n’Umuyobozi w’iyo kaminuza ya gisirikare, Brig Gen Erastus Benhard Nathinge, ryatangiye ibikorwa byaryo ku wa Kabiri, tariki ya 15 Nzeri, rihera ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo n’icyo Gisirikari cy’u Rwanda (RDF).

Abasirikare bagize iri tsinda basobanuriwe amateka y’iterambere rya RDF, uruhare igira mu iterambere ry’igihugu ndetse n’umusanzu wayo mu mutekano mpuzamahanga.

Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu bya Gisirikare akaba n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, ni we watanze ikiganiro, afatanyije na Brig Gen Louis Kanobayire uyobora ishami rya RDF rishinzwe Uburezi, Amahugurwa n’Inyigisho za Gisirikare.

Brig Gen. Karuretwa yavuze ko u Rwanda na Namibia bifitanye umubano ukomeye mu bijyanye n’ingabo n’umutekano, asobanura ko uru rugendo shuri ari umwanya wo “kungurana ubunararibonye, by’umwihariko mu burezi n’amahugurwa bya gisirikare.”

Abasirikare basobanuriwe uko RDF yagiye ihinduka, ikava ku mutwe w’ingabo wari ugamije kubohora igihugu ikaba ingabo z’Igihugu kandi z’umwuga, zifite uruhare mu iterambere ry’igihugu, amahoro mu karere ndetse n’umutekano mpuzamahanga.

Brig. Gen. Nathinge, Umuyobozi wa Namibia Command and Staff College, yagarutse ku mubano umaze gushinga imizi hagati y’u Rwanda na Namibia, harimo n’uruzinduko rwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame muri Namibia mu 2019, rwashimangiye umubano w’ibyo bihugu.

Yavuze ko ingabo z’ibihugu byombi “zifatikanya cyane mu mahugurwa ya gisirikare no guhuza imikorere mu bikorwa bya gisirikare,” cyane cyane mu butumwa mpuzamahanga bwo kubungabunga amahoro.

Gahunda y’uru ruzinduko kandi ikubiyemo ibikorwa bigamije gufasha aba basirikare gusobanukirwa kurushaho amateka y’u Rwanda n’uburyo rwahanganye n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Basuye kandi  Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mbere yo gusura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Aba basirikare kandi bazasura ishuri rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze, aho biteganyijwe ko bazungukira ubumenyi bwisumbuyeho ku burezi, amahugurwa n’inyigisho za gisirikare.

Gahunda y’abo kandi ikubiyemo gusura ibigo byita ku mibereho y’abasirikare, birimo Ikigo cy’Imari cya Zigama CSS n’Ubwishingizi bwa Gisirikare Military Medical Insurance (MMI), ndetse n’ibindi bigo bya Leta.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen Karuretwa yahaye ikiganiro abasirikare ba Namibia basuye u Rwanda
Bunamiye Inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Basobanuriwe amateka mabi yaranze u Rwanda akarugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 16, 2026
  • Hashize iminsi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE