Kelliah na La Raina bagiye guhurira ku rubyiniro muri Inganzo Experience

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 16, 2026
  • Hashize iminsi 2
Image

Abahanzi Kelliah na La Raina bagiye guhurira ku rubyiniro mu gitaramo cyitwa Inganzo Experience gitegurwa na Bolingo Paccy mu rwego rwo guhuza impano z’ubuhanzi zitandukanye kugira ngo imyidagaduro yo mu Rwanda irusheho gutera imbere.

Ni igitaramo kigiye kuba ku nshuro ya kabiri gisanzwe gitegurwa na Bolingo Paccy aho kizajya gihuriramo impano zitandukanye.

Mu Kiganiro na Imvaho Nshya Bolingo Paccy yavuze ko kuri iyi nshuro bizaba bitandukanye n’icya mbere ashishikariza abakunzi b’Inganzo kuzaza bazindutse kugira ngo igihe kitazongera kuba gito.

Yagize ati: “Tugiye gutarama ku nshuro ya kabiri, mu gitaramo cyabanje byagenze neza ku buryo navuye ku rubyiniro abantu bakibishaka ariko kubera igihe twari dufite nagarutseho mbaririmbira umwanya muto kubera ko hari abari bakererewe babinsabye. Kuri iyi nshuro hari agahebuzo mu bazatarama, kandi twariteguye bihangije nabwira abantu kuzazinduka tugataramana bigatinda bazanyurwa ndabizi.”

Bolingo avuga ko intego ye ari ugukoresha umuco n’injyana gakondo agakora injyana ikunditse ku rwego mpuzamahanga ku buryo igihe cyazagera hakajya habyinwa injyana yakomotse mu Rwanda.

Ati: “Nk’Abanyarwanda dukwiye kwiga kwikunda no gukunda ibyacu, dufite ubushobozi bwo kwifashisha umuco n’injyana yacu gakondo tugakora injyana yakundwa ikabyinwa ku hose, kuko turakungahaye haba mu muziki, imbyino, ubusizi, imideli, ubukorikori, imikino, ururimi n’ubuvanganzo, ubugeni n’ibindi byinshi dushobora kubikora ku buryo  natwe rimwe twazisanga umuco wacu  warigaruriye Isi.”

Uretse Kelliah uherutse gushyingiranwa na Bob Pro na La Raina abandi bazatarama harimo umusizi Confiance Kibasumba, Makumbi Jazz Band, aho Teta Media Uwamahoro na Isi the Artist bazaba bamurika ibikorwa byabo by’ubugeni.

Bolingo avuga ko icyo gitaramo kizajya gihuriramo ubuhanzi butandukanye mu rwego rwo kutagira icyiciro na kimwe cy’ubuhanzi nyarwanda busigazwa inyuma.

Biteganyijwe ko igitaramo Inganzo Experience  igice cya kabiri kizaba tariki 01 Ukwakira 2026, muri Copen Hagen.

Umusizi Kibasumba Confy ari mu bazatarama mu Inganzo Experience
Bolingo Paccy yateguye Inganzo Experience ku nshuro ya kabiri
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 16, 2026
  • Hashize iminsi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE